RFL
Kigali

Handball: Police HC ishobora kwegukana ku nshuro ya kabiri irushanwa rya ECAHF

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/12/2019 11:06
0


Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro harakinwa umukino wa nyuma mu irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba niyo hagati (ECAHF), ni igikombe kigomba gusigara mu Rwanda kubera ko Police HC na APR HC zo mu Rwanda arizo zizakina umukino wa nyuma, gusa ariko amahirwe menshi arahabwa Police HC yacyegukanye muri 2015.



Ni irushanwa riri kuba ku nshuro ya 38, iry’uyu mwaka rikaba ryaritabiriwe n’amakipe 7 aturutse mu bihugu bitandukanye, arimo ane y’abagabo ari yo APR HC, Police HC na Gicumbi Hc zo mu Rwanda na Nyuki yo muri Zanzibar, mu gihe mu bagore hitabiriye amakipe atatu gusa arimo UR Rukara na The Winners zo mu Rwanda, ndetse na Nairobi Water yo muri Kenya.

Mu mikino y’amajonjora buri kipe yahuraga n’indi, APR HC ni yo yayisoje iri ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda imikino yose, igakurikirwa na Police yatsinzwe rimwe, aya makipe abiri ya mbere akaba agomba guhurira ku mukino wa nyuma kuri uyu wa Gatandatu guhera Saa sita z’amanywa.

Mu bakobwa, ikipe ya Nairobi Water yo muri Kenya yatsinze imikino yayo ibiri, irahurira ku mukino wa nyuma na UR Rukara yasoje ku mwanya wa kabiri, mu mukino uzatangira Saa yine zuzuye ku bibuga biri inyuma ya stade Amahoro.

Mu mwaka ushize ubwo iri rushanwa ryaberaga muri Zanzibar ryari ryegukanwe na Police yo muri DR Congo, yanaritwaye 2017, mu gihe Police yo mu Rwanda yaritwaye 2015 ubwo ryaberaga mu Rwanda.

Nubwo Police HC yatsinzwe na APR HC mu mikino y’amajonjora, kuri uyu wa gatandatu irahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe ku nshuro ya kabiri, nk’uko bamwe mu basesenguzi bakurikirana uyu mukino babigarukaho, bavuga ko kuba iyi kipe yaratwaye iri rushanwa kandi igiye gukina n’ikipe basanzwe bahurira muri shampiyona biyiha amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe ku nshuro ya kabiri.


Police HC yiteguye kongera gutwara igikombe cya ECAHF ku nshuro ya kabiri

 

Umukino wa APR HC na Police HC uzaba utoroshye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND