RFL
Kigali

Cycling: Imwe mu nzira ya Tour du Rwanda 2020 izasorezwamo Rwanda Cycling Cup 2019

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/12/2019 12:29
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2019, hazakinwa agace ka nyuma ka Rwanda Cycling Cup aho hazanifashishwa inzira izanakoreshwa mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020, (Kimironko – Rwamagana - Kimironko) hagahita hatangazwa uwegukanye Rwanda Cycling Cup 2019.



Abasiganwa bazahagurukira Kimironko babe ari naho basoreza, aho mu cyiciro cy'abagore bazasiganwa ku ntera y'ibirometero 100,6 guhera i saa 09:00' mu gihe Ingimbi zizasiganwa ku  ntera y’ibilometero 113,4, abakuru n’abatarengeje imyaka 23 bazasiganwa ku ntera y'ibirometero 126,8, aba bo bazahaguruka i Saa  09h10’.

Kuba agace ka nyuma ka Rwanda Cycling Cup 2019 kazakoresha inzira ya mbere ya Tour du Rwanda 2020 izava mu mujyi wa Kigali (Kimironko) ikagera i Rwamagana abasiganwa bakagaruka Kimironko ari na ho basoreza, ni mu rwego rwo gutangira gutegura abakinnyi bazifashishwa muri Tour du Rwanda bazaba bahagarariye amakipe y’u Rwanda, bamenyere neza iyi nzira kuko n’ubundi izakoreshwa barushanwa n’abandi baturutse mu mahanga.

Iri siganwa kandi rizaba umwanya mwiza wo kwerekana urwego rw’imyitozo ikomeye abakinnyi bamazemo iminsi bitegura amarushanwa atandukanye ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha harimo, Tour du Rwanda na La Tropicale Amisaa bongo 2020.

Amakipe azitabira iri siganwa ni; SKOL Fly Cycling Club, Les Amis Sportifs de Rwamagana, Cycling Club For All, Benediction Excel Energy, Muhazi Cycling Generation, Karongi Vision Sport Center, Kigali Cycling Team, Nyabihu Cycling Team, Kayonza Young Stars Cycling Team, Cine Elmay na Bugesera Cycling Team.

Abasiganwa bazahaguruka ku Kimironko bagana-Zindiro - Economic Zone -  Mulindi - Kabuga - Rugende -Nyagasambu - Musha - Ntunga - Rwamagana - Ntunga - Musha - Nyagasambu - Rugende - Kabuga - Mulindi - Kigali Parents School -bagaruke Kimironko.

Abasiganwa nibagera ku Kimironko bagarutse, abagore bazaba basoje isiganwa mu gihe ingimbi zizazenguruka inshuro imwe ndetse abakuru n'abatarengeje imyaka 23 bakazenguruka inshuro ebyiri mu mihanda ya,' Kimironko-Zindiro-Economic Zone-Kigali Parents School-Kimironko

Agace ka Karindwi ka Rwanda Cycling Cup gaheruka gukinirwa i Musanze tariki 23, Ugushyingo 2019 kegukanwe na Muhoza Eric mu cyiciro cy'ingimbi, Ingabire Diane mu bagore ndetse na Munyaneza Didier 'Mbappe' wakegukanye mu cyiciro cy'abagabo.

Mbere yuko  Rwanda Cycling Cup 2019 isozwa, Uwihiriwe Byiza Renus wa Benediction Ignite ayoboye urutonde rw’abakinnyi bakuru n’abatarengeje imyaka 23 aho afite amanota 132, mu gihe Ingabire Diane wa Benediction ari uwa mbere mu bagore naho Hategekimana Bosco wa Les Amis Sportifs ayoboye ingimbi.


Uko agace ka nyuma ka Rwanda Cycling cup kazakinwa


Uhiriwe Byiza Renus uyoboye abandi kuri ubu arahabwa amahirwe yo kwegukana Rwanda Cycling Cup


Ingabire Diane ayoboye abandi mu cyiciro cy'abagore





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND