Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan uri mu irushanwa rya Miss World riri kubera i London mu Bwongereza yamuritse umushinga wo kurwanya imirire mibi mu bana bato uri guhatana mu gice cya Beauty With Purpose.
Ibyumweru bibiri birashize irushanwa rya Miss World 2019 riri kubera mu Mujyi wa London mu Bwongereza ahateraniye abakobwa barenga 120
baturutse mu bihugu bitandukanye by’Isi.
Nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza Meghan ni we uhagarariye u Rwanda muri iri
rushanwa riri kuba ku nshuro ya 68.
Mu gice cyiswe Head To Head Challenge kigamije gusuzuma
ubwenge bw’aba bakobwa, Nimwiza Meghan ari mu itsinda rya karindwi ahuriyemo na
Ghislaine Mejia (Aruba), Michelle Daniela DEE (Philippines), Alba Blair
(Dominican Republic) na Rebecca Kwabi (Ghana).
Nimwiza Meghan ikibazo cya mbere yabajijwe ni impamvu
yahisemo umushinga wo gushishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa by’ubuhinzi
n’ubworozi, maze asubiza ko ari ibintu yakunze kuva akiri umwana abikundishijwe
n’umubyeyi we.
Ati “Nakuriye mu muryango ukunda ubuhinzi nanjye
ndabukunda. Nakuriye mu mujyi aho utabona ibikorwa byinshi by’ubuhinzi ariko
data yakundaga kutujyana ku isambu mu cyaro kureba ibikorerwayo. Nishimira ko
namenye no kuri ubwo buzima. Nibuka ko nakunze buri kimwe kuva gutera imyaka
kugera ku kusarura.”
Nimwiza yongeyeho ko inshuro zose yagiye ku isambu y’iwabo yahoraga abona abantu bakuru ari bo
bakora ubuhinzi bituma yibaza uko bizagenda mu gihe bazaba bamaze gusaza kandi
ubuhinzi bufatiye runini abanyarwanda.
Ati “ Ubukungu bw’igihugu cyacu bushingiye ku buhinzi,
70% by’ubukungu bwacu bushingiye ku buhinzi. Ariko biratangaje kubona abantu
bari mu buhinzi ikigero cy’imyaka yabo ari 35 kuzamura natangiye kwibaza uko
bizaba bimeze mu myaka 20 iri imbere mu gihe bazaba batakibashije gukora.”
Nimwiza Meghan yabajijwe ku mushinga yaserukanye mu
irushanwa rya Miss World mu gice Beauty With Purpose, avuga ko arajwe ishinga
no kurwanya imirire mibi mu bana
Ati “ Nkunda abana nkunda kubareba. Birambabaza kubona
umwana abayeho nabi afite ikibazo cy’imirire mibi. Uko mbonye umwana mpita
nibuka ibyo nakoze nkiri muri icyo kigero, sinshaka ko uwo mwana yazibuka ko
yigeze gusonza, ibintu bibasubiza inyuma. Guverinoma yakoze byinshi ariko
haracyagaragara ibibazo by’imirire mibi mu bana mu byaro. Numvise hari icyo
ngomba kubakorera ari cyo kurwanya imirire mibi. Ntabwo nkize ariko ndi mu
mwanya mwiza wo kugira icyo nkora.”
Mbere y’uko yitabira irushanwa rya Miss World 2019,
Nimwiza Meghan yatangije umushinga wo kwita kubana 50 bafite ikibazo cy’imirire
mibi bo mu Karere ka Nyamagabe kugeza bakize.
Irushanwa rya Miss World rizasozwa tariki 14 Ukuboza
2019, aho uzaryegukana azasimbura Vanessa Ponce de Leon. Ni ku nshuro ya kane u
Rwanda rwitabiriye aho ubwa mbere rwaserukiwe na Mutesi Jolly, akurikirwa na
Iradukunda Elsa, Iradukunda Liliane na Nimwiza Meghan.
Nimwiza Meghan yavuze ko yakunze ubuhinzi akiri umwana
Nimwiza Meghan yiyemeje kurwanya imirire mibi mu bana
TANGA IGITECYEREZO