RFL
Kigali

Nahisemo gukoresha ibiyobyabwenge kugira ngo nishimishe ndetse nkundwe n’abantu kurutaho” Ellie Goulding

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/12/2019 10:46
0


Umuhanzikazi Ellie Goulding yatangaje ko yagiye mu biyobyabwenge nyuma yo kubona ko abayeho mu buzima bubi ati "Nibonaga nku’udafite agaciro mu bandi, kuri njye nibwiraga ko nta muntu ushobora kumvugisha cyangwa se ngo mbe nakundwa ndetse ngo mbe umunyabwenge ntanyoye ibiyobyabwenge."



Ellie Goulding w’imyaka 32 y’amavuko akomeza avuga ko mbere yo kujya gutanga ikiganiro cyabaga mu gitondo kuri radio1 yagombaga kubanza kunywa ibiyobyabwege. Nk'uko tubikesha BBC, yagize ati “Nafataga ibyo biyobyabwenge mu rukerera nkibwira nti ni ngombwa ko mbinywa kugira ngo njye mu kiganiro n’abanyamakuru cyane ko ntazi ibyo ndi bubasubize kuko nanjye ubwanjye ntiyizi, nibwiraga ko kunywa ibyo biyobyabwenge biri bumfashe kugararara neza ndetse nkasubiza neza ibyo bambajije”

Uyu muhanzikazi wo mu njyana ya POP avuga ko atigeze akoresha ibiyobyabwenge na mbere ati “Sinanywaga inzoga rwose, nashoboraga kumara amezi menshi nta n’ikirahuri cy’inzoga nyweye.” Ellie yasohoye album ye ya mbere yitwa Lights, mu mwaka wa 2010, yakurikiwe n’indi yitwa Halcyon mu mwaka wa 2012, ikurikirwa n’iya gatatu yitwa Delirium mu mwaka wa 2015, muri 2016 atangaza ko abaye ahagaritse umuziki ariko bitari burundu ahubwo ari ari iby’akanya gato.


Uyu muhanzikazi avuga ko nyuma yo gukora ubukwe n’umugabo weCaspar Jopling mu kwezi kwa munani k’uyu mwaka wa 2019 byatumye agaruka ibuntu ati "Nkimara guhura na Caspar kwa kunywa inzoga cyane byaragabanutse, gusa mu ntangiriro ntibyahise bikunda ariko nk’umuntu tutari tumenyeranye kandi nakundaga cyane, nariyumanganyije mwereka ko ntanywa inzoga kandi birankundira mbicikaho."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND