RFL
Kigali

Ikiganiro na Cadette: Yavuze intangiriro y’urukundo rwe na Sano, ibyo yamushinje, gusubirana n’ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/12/2019 7:54
3


Mu ntangiriro za Kanama 2019 Cadette n’umuhanzi Sano Olivier bihariye urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga. Sano Olivier yasohoye ingingo icumi yashingiyeho ashyira iherezo ku rukundo rwe na Cadette bari bamaranye imyaka irenga ibiri.



Ni ikiniga kinshi Cadette yavuganaga akababaro akavumira ku gahera Sano wamwanze hashize igihe bavuye guhamya isezerano ryabo imbere y’amategeko y’u Rwanda. Ibitekerezo bya benshi byanyujijwe henshi bakomeza Cadette bamubwira ko azabona undi umuhoza amarira.

Cadette wabenzwe ari muri Leta zunze ubumwe za Amerika amaze ukwezi ari mu Rwanda mu bikorwa by’urukundo bitandukanye. Mu cyumweru gishize aherekejwe n’abo yashyize mu itsinda ‘Team Cadette’ bagiye i Rwamagana kwakira umwana mushya w’umuhungu mu muryango wabo.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Cadette yavuze ko yatangiye ubuzima bushya nyuma y’uko atandukanye na Sano Olivier yahaye urukundo rwe kuko ‘numvaga ari umurokore’ nk’ingingo yashingiyeho igihe kinini, yumva ko atahemukirwa ‘n’umwana w’Imana’.

Cadette avuga ko umunsi umwe mu mwaka wa 2017 yandikiwe kuri konti ya Facebook na Sano Olivier amusuhuza nawe aramusubiza. Ku munsi wa kabiri yongeye kwandikirwa na Sano ariko amubwira ko adakunda umuntu baganirira kuri Facebook amusaba ko bajya bavuganira ku rubuga rwa WhatsApp.

Mu gihe cy’amezi arindwi bombi baribwiranye ndetse bohererezanya amafoto y’imiryango yombi biba intangiriro y’urukundo rw’abo rwamaze imyaka irenga ibiri.

Yamenyanye na Sano mu gihe yari afite n’ibikorwa byo kwita ku bana batishoboye abicumbika ku busabe bwa Sano wamubwiraga ko bazabiha imbaraga nibamara kubana.

Sano yabwiye Cadette ko ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana anamwoherereza zimwe mu ndirimbo ze. Ati “…Namukunze kubera ko yari ankunze kandi kuko yari akijijwe.”

Mu gushyira iherezo ku rukundo rwabo, Sano yasohoye ingingo 10 yashingiyeho zatumye afata umwanzuro wo gutandukana na Cadette.

Uyu mukobwa yavuze ko byamutunguye nk’umuntu bari bamaze guhana igihango, aho kugira ngo amusabe ko baganira ngo yabibonye mu itangazamakuru.

Yavuze ko nta mwana afite nk’uko Sano yabimushinje. Avuga kandi ko adafite imyaka 30 nk’uko Sano yabivuze. Kubijyanye n’uko yaciye inyuma Sano akanifata amafoto n’amashusho, Cadette yavuze ko atari umwana ku buryo yari kwerekana ko yaciye inyuma umukunzi we.

Yagize ati “Ntabwo nari kumuca inyuma kuko twarakundanaga, kandi nari umugore we.” Cadette kandi yavuze ko atahishe umubyeyi we (nyina) kuko yavuganaga igihe kinini na Sano kandi ko ari no mu ba mbere babajije Sano impamvu yabenze umukobwa we.

Nyina wa Cadette yamubwiye ko akwiye kwikunda kandi akumva ko ubuzima bukomeza n’ubwo yaba yatandukanye na Sano. Yagize ati “Mama yandemye umutima ananyibutsa agaciro mfite no ku bandi.”

Cadette yavuze ko imodoka, ikibanza n’indi mitungo yabiguriye Sano kuko yiyumvaga nk’umugore uri kubaka urugo rwe. Uyu mukobwa yavuze ko yiteguye guha karibu umusore bazahuza n’ubwo kuri ntawe arabona.

Cadette yavuze ko ibyo kuba Sano Olivier yaremeye ko yanyweye urumogi, akanywa inzoga akaruka muri Kiliziya yabibonye mu itangazamakuru

Yavuze ko adashobora kwongera gusubirana na Sano kuko baba babeshyana.

Ati “Nabikoze nk’uri kubaka urugo rwe. Ntabwo byashoboka kuko haba harimo kubeshyana ngiye kumubwira ati ‘Yego dusubirane naba ndimo kumubeshya’ kuko yazankoma gato nkamucyurira nkamubwira nabi cyangwa se nawe akavuga ati ‘buretse aha ngaha ni ho ngiye kubikorera ibyo ntakoze nibwo ngiye kumwereka uwo ndi we’."

Yanavuze ko adashobora gutekereza ko basubirana ashingiye ku kuba yaramubwiye ko ‘yibeshye’ mu gihe cyose bari bamaranye mu rukundo.

Cadette yahanuye abashaka gukundana ababwira ko atari byiza guhitamo uwo ukunda kubera ubwiza wamubonyeho, ibintu n’ibindi.

Yavuze ko mu nshuro zigera kuri eshatu amaze guhura na Sano ariko bombi badasuhuzanya.

Ati “Aho twahuriye yagombaga kuhaba nanjye mpari.”. Cadette avuga ko kuri ubu nta byo ari gushingiraho mu guhitamo uwo bazarushinga.

Ingingo Sano Olivier yashingiye atandukana na Cadette

1. Kubera iki utambwije ukuri ko ufite umwana Cade (Cadette) ibi bintu nahoraga mbikubaza ukabimpisha ukancisha ku ruhande. Ariko amakuru yose narayahawe, wabikoreye iki?

2. Kubera iki washatse kuntandukanya n’inshuti zanjye zose n’umuryango wanjye unyereka ko batishimiye iterambere ryanjye kandi ahubwo hari ibihe wagiranye n’inshuti zanjye ushaka kubatereta ushaka kubaha amafaranga ngo bagukunde.

Hanyuma ugashaka kunyereka ko aribo bagukunda ushaka kuntandukanya nabo byose narabimenye kuva ku murongo nta na kimwe kivuyemo kandi nabimenye mbere cyane ndicecekera nshaka kugira ngo mbone amakuru yose.

Ndizera ko abo bashuti banjye bose ubazi nta n’umwe uvuyemo (Friday, Eric, Mubyara wa Thierry uba muri Australia ndumva umuzi cyane kundusha, Orphe, n’abandi benshi bo ku Kibuye, urabazi kundusha....)

3. Amagambo wajyaga kubwira Thierry yose narayamenye mbere, umubwira ko nshaka ku kurya amafaranga. Ngo nagurishije ikibanza ntakubwiye, ngo ndi umunebwe mbese ibyo wavuze byose.

Menya wari uzi ko ntazabimenya. Ese reka nkubaze amafaranga wampaye yose hari ayo nabaga nagusabye cyangwa wabikoraga biturutse muri wowe, cyangwa nanjye byari ukungura nk’uko waguze abandi bikanga.


Cadette na Sano bakundanye hashize hafi amezi umunani baganira kuri WhatsApp

4. Ese kumbeshya ngo ibyangombwa byawe byararangiye ngo ugomba kubanza kudepoza ibindi kandi umbeshya wari uzi ko ntazabimenya koko birababaje.

5. Ese kujya kubwira abantu bose ngo ni wowe unkorera indirimbo. Ngo unyishyurira inzu ngo umbeshejeho washakaga kugera kuki koko. Warakoze ku byo wakoze kuri njyewe ariko nari nzi ko ubikorera uwo ukunda ntabwo nari nzi ko ubikorera uwo ushaka kugura, warakoze.

6. Ese umuntu wahaye amafaranga 1 million ngo adashyira amafoto yawe hanze muri (…..) wagira ngo sibyangezeho koko bigatuma uva kuri whatsapp, ibyawe byarandenze.

7. Inkuru zose wambwiye, ubuzima bwose wambwiye ngo wabayemo umbeshya, byose narabimenye.

Warambeshye ngo ufite imyaka 21 kandi ukuze ndetse cyane. Sha Cadette nakubereye umunyakuri nkubwira uwo ndiwe ntakubeshye ariko wanyigaragarije nabi cyane.

8. Kubwira ngo ugiye kumara imyaka 5 muri Amerika kandi umaze imyaka 3 gusa, byose narabimenye.

9. Wahoraga uhindagura umbwira ngo Mama Cadette si mama wawe, ejo ukongera ngo ni Mama wawe mbese na nubu nari ntaramenya uwo uriwe, birababaje cyane.

10. Warangiza ukabwira ngo ningende nshake abandi bagore ntabwo ukinshaka ngo wabitekerejeho, byose wari ufite impamvu yabyo.

Cadette avuga ko ibintu byose yahaye Sano Olivier yabikoraga nk'ukorera urugo rwe

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA CADETTE AVUGA IBY'URUKUNDO RWE NA SANO OLIVIER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • H4 years ago
    Imboga zibona Ababa.Cadette we iturize ibyiza biri imbere.
  • Iragena francois XAVIER 4 years ago
    Nakurikiye ibyuyu mukobwa numva yarahuye numusore utari umunyakuri,gusa namenyeko abasore benshi baba bishakira ibintu,kdi ko iyo mwamaze kuryamana biba byahindutse . uretse ko atari bose. Uyuwe nimbwa yujuje ibyangombwa. Icyo nakubwira rero, buriya nuriya ninyigisho, gusa iturize ukore ibyawe, ubundi uwImana yakugeneye azaza kdi azaza agukunda, naho ureke uwo Sano, azagwe ahandi, ngo ufite umwana! ! Yagirango ugire ingwe, umugore nubyara, biriya byose zarimpamvu zipfuye, mureke iturize, uwawe arahari.cadette komera kdi umenya ko abantu nkabo babaho
  • Kiki4 years ago
    Sha uyu mutype ndabona agira zagara wakize mpore ese umuntu uvuga ngo barambwiye ubundi yubaka urugo .apuuuuuu nagnde Cade iturize mureke ajabiriye mu mitekerereze ngo kumugura? Buriya se aguze angahe? Ntabwo azi ko umubiri ari ubusa.





Inyarwanda BACKGROUND