Iyi gahunda ibaye ku nshuro ya 7, rumwe mu rubyiruko rwayitabiriye rwabwiye Inyarwanda.com ko rusigaranye imitekerereze yagutse mu kwihangira akazi aho kugashaka.
Hitabiriye urubyiruko rwinshi
Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2019, mu mujyi wa Kigali ku nshuro ya 7 hongeye kubera igikorwa cyiswe “Kigali Job Net 2019” gahunda ihuza abashaka akazi n’ibigo bigatanga, igategurwa n’umujyi wa Kigali, binyuze mu kigo kitwa Kigali “Employment Service Centre”. Muri iyi gahunda, umujyi wa Kigli ugirana amasezerano n’abakoresha bashobora kuba bafite akazi, kugira ngo amahirwe y‘imyanya runaka mu kazi bafite ajye anyuzwa muri “Kigali Employment Service Centre”.
Akomeza avuga ko byamweretse ko hari ahantu henshi hari akazi, ku buryo byamweretse ko abakoresha babuze abakozi ashimangira ko iki gikorwa kigabanya umubare w’abashomeri i Kigali. Mugenzi we Francois Habimana nawe witabiriye iki gikorwa ku nshuro ya mbere yabwiye Inyarwanda ko iyi gahunga ari ingenzi kuko ituma urubyiruko rubona aho rushobora kwagurira imitekerereze mu guhanga imirimo. Ati”Batweretse aho dushobora kwagurira imitekerereze mu guhanga akazi, n'aho twagashakira ku buryo uri umunyamahirwe ushobora kukabona”.
Akomeza avuga ko nk’uwiyumvamo ubuhinzi kwitabira iyi gahunda bigiye kumufasha kubona itsinda abarizwamo ku buryo na Leta izajya ibafasha we na bagenzi be bakarushaho kwiteza imbere binyuze mu buhinzi nk’umwuga biyumvamo. Nsabimana Alain ni umwe mu rubyiruko rwahuguwe na Kigali Employment Service Centre, ubu yitabiriye iyi gahunda nk’umukoresha utanga akazi binyuze muri sosiyete yitwa “Mind for think as group” y’urubyiruko rugenzi rwe bahuguranywe bagahitamo kwihangira umurimo.
Iyi sosiyete ikora ibijyanye no guteza imbere impano ziri mu rubyiruko, ahereye ku buhamya bwe yabwiye Inyarwanda ko kwitabira iyi gahunda mu rubyiruko ari ingenzi kuko nabo byabagiriye akamaro ubu bakaba bari gutanga akazi. Rusimbi Charles umukozi w’umujyi wa Kigali ariko ukorera mu kigo cyawo “Kigali Employment Service Centre“ uhagarariye iyi gahunda, yabwiye Inyarwanda ko kuva iyi gahunda yatangira byibura urubyiruko rumaze kubona akazi rurenga ku 2000 ariko hakaba n’abagiye bakihangira.
N'ubwo bafite abafatanya bikorwa benshi, yagaragaje ko bafite imbogamizi z’abatanga akazi batarabyumva. Ati”Ikibazo gihari ni uko abatanga akazi batarabyumva ngo bahe amahirwe abo twateguye neza twigishije”. Akomeza avuga ko ubu bafashe ingamba zo kwegera abatanga akazi bose ngo babashishikarize kujya bitabira iki gikorwa ndetse banabasabe kugaragaza imyanya bafite ishobora kujyamo abakozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umujyi wa Kigali Eng.Mutuyimana Alphose wafunguye iyi gahunda ku mugaragaro yasabye inzego z’ubuyobozi kuba hafi urubyiruko rwihangira imirimo kugirango rugere ku migambi rwateguye, bityo bigabanye ubushomeri mu mugi wa kigali.
Ibigo bitandukanye byasobanuriye urubyiruko icyo bikora n'imyanya y'akazi bifite
Hari abafatanyabikorwa benshi
AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio
TANGA IGITECYEREZO