Kigali

Twasuye ubuvumo buteye ubwoba bwa Nyankokoma abasenga bizereramo ibisubizo-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:3/12/2019 9:19
1


Ubuvumo bwa Nyankokoma bwitwa ubwa Ruganzu, Inyarwanda twahisemo kubusura tugamije kumenya icyatumye bwitwa ubwa Ruganzu dutungurwa no gusangamo abantu benshi bari gusengeramo.



Ubu buvumo bwa Nyankokoma bwitirirwa Ruganzu buri mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru mu murenge wa Ruvune mu mudugudu wa Nyankokoma. Kugera kuri ubu buvumo, byadusabye kugenda ibirometero 82 uvuye i Kigali. Buri ku musozi muremure uhanamye, ahantu hateye ubwoba bukabije kuko uramutse uguye ibyawe byaba bisa nk'aho birangiye, kubona icyaguhagarika biragoye bitewe n'uburyo hacuramye.

Tugira icyifuzo cyo gusura ubu buvumo, twifuzaga kubukoraho inkuru ijyanye n’amateka mu kugaragaza impamvu bwitiriwe Ruganzu. Tukihagera, twahasanze abantu batari bacye bari hanze tutazi icyo bahakora. Kwinjira mu mwenge ukugezamo imbere byadusabye kwihina. Twasanzemo icyumba kinini cyane bita Kambere ahagana hejuru imbere hari uwundi mwenge urimo ikindi cyumba ho, bisa n’ibigoye kuhinjira kuko byagusaba kurira kandi kanyerera.

Munsi yawo, hari uwundi mwenge muto twinjiyemo bidusabye gukambakamba. Tugezemo imbere, twatunguwe no gusangamo abandi bantu benshi, bamwe baryamye abandi bicaye. Iki cyumba bakita Kagondo. Hari umwijima uteye ubwoba ntushobora kubona ikintu na kimwe n’amaso utifashishije urumuri. Bakitubona barikanze barabyuka turabibwira tubona ubwoba buragabanutse n’ubwo natwe bitari bitworoheye.

Twitegereje neza twahabonye ibikapu, Bibiliya nyinshi ziri mu myanya itandukanye, n’ibyatsi bicaraho. Ni icyumba ubona gisa n'aho ari kigari. Ku nkuta zo muri ubu buvumo hari aho ubona udupapuro twashyizwe hagati y’amabuye turimo ibyifuzo by'abagenda baza kuhasengera. Izi nkuta kandi ziranyerera, ziriho amazi ameze nk’amavuta abahaje ngo barayisiga.

Nta tumanaho rishobora gukora muri ubu buvumo keretse iyo ugeze hanze. Nyuma yo gushira ubwoba baratwemereye tugirana ikiganiro nabo batubwira ko baba baje gusengera ibyifuzo byabo kandi bagasubizwa. Nta n’umwe wemeye kutubwira amazina ye. Umukecuru twahereyeho n’ubwo yabanje kutuvugisha nk’utabishaka, ibyinshi yabigarutseho. Ati ”Tuzana umubabaro wacu tukawereka Imana ikadusubiza”

Akomeza avuga ko aha bahaza kuko Imana isaba abantu kwihererana nayo. Twasanzemo abagabo, abagore, abakecuru ndetse n’abangavu. Umusore nawe watwemereye kuganira nawe yatubwiye ukuntu iyo afite ibyifuzo bimuremereye abihuza kandi bigasubizwa. Ati”Njyewe nahaje ntafite inka aricyo cyifuzo cyanjye ariko mu gihe gito nahise nyibona.”

Igitabo cya Bibiliya abenshi bemera nk’intwaro n’ikiraro kibaganisha ahari ubuzima butazima kigaragaza ko usenga aririmba aba asenze kabiri. Abihagazeho ashimangira ko ubu buvumo bubafasha kuramya no guhimbaza Imana kurusha ahandi. Ati”Iyo mumaze kuhagera muraririmba mukumva imitima yanyu yegereye Imana”. Kubera ukuntu baba ari benshi wakwibaza uko basenga, niba bahitamo uza kuyobora isengesho. Ibi byose babikoze tureba barasenga basoma n’ijambo ry’Imana.

Kuza gusengera muri ubu buvumo buteye ubwoba nta mpanuka abibonamo ari nayo mpamvu bitamubuza kuhaza kenshi kuko ngo n’abahasubirizwa ari benshi ndetse ngo ntabwo bimugoye gutanga ingero. Yagize ati”Uyu mukecuru mwahoze muganira nawe nta nzu yari afite ariko ubu inzu yarayibonye barayimwubakiye kandi nziza ubu aranoroye “.Iyi nzu avuga y’uyu mukecuru twayisuye iri mu mudugudu wa Nyankokoma mu murenge wa Ruvune.

Aha ku wa Gatandatu no ku Cyumwero ngo hahurira abantu benshi cyane baturutse hirya no hino. Mbere ngo habaga hari n’abagande batari bake. Muri ubu buvumo ngo biragoye kuhabura umuntu. Byaduteye impungege tubonye abagore bafite abana aha hantu habi hacuramye cyane. Usibye n’ibyo birashoboka ko hashora kuba impanuka ikomeye igahitana ubuzima bwa benshi.

Ese ubundi ahantu nk'aha hashobora gutera impanuka kuhasengera biremewe ?

Ni ikibazo InyaRwanda.com twabajije umuyobozi w’umudugudu wa Nyankokoma ubu buvumo buherereyemo, Sinduhunga Bonifasi. Yagize ati”Dufite impungenge bajyamo biyibye”. Akomeza avuga ko agiye kuganira n’ubuyobozi bw’umurenge bagashaka igisubizo cy’iki kibazo.

Tariki 13 Werurwe 2018 Intara y'Amajyaruguru yakoze inama yahuye abayobozi mu nzego za Leta bakorera muri iyi ntara ndetse n'abanyamadini, hafatirwa umwanzuro wo guhagarika burundu gusengera ahantu hatari insengero. Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye Abayobozi b'Amadini n'Amatorero akorera mu Ntara y'Amajyaruguru kurushaho gufatanya n'inzego za Leta guhindura imibereho y'abaturage, ikarushaho kuba myiza.

Bakoresheje urubuga rwa Twitter, Intara y'Amajyaruguru yatangaje ko umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama ari uko abayitabiriye bemeje ko gusengera ahantu hatari insengero (ubutayu, ubuvumo, amazi n'ahandi) bigomba kuvaho burundu mu Ntara y'Amajyaruguru. Ni kenshi kandi hagiye humvikana impanuka n'impfu zitunguranye z'abantu babaga bagiye gusengera mu buvumo. Polisi imaze igihe iburira abantu basengera ahantu nk'aha hatari umutekano kuko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga.


Nyuma y’ibi InyaRwanda twakomeje urugendo rwo kumenya amateka y’ubu buvumo bwitirirwa Ruganzu, twifashishije abakuze batuye muri aka gace. Umusaza witwa Barimubyabo Damascene uheruka kuhagera mu 1985, avuga ko uko yahasanze bitandukanye n'uko ubu hameze. Avuga ko icyo gihe habaga hatatsemo uduseke twiza n’ibindi, cyo kimwe na bagenzi be abavuze ko ari ubwa Ruganzu kuko ngo aho yanyuraga hose yahasigaga ikimenyetso n’ubu buvumo rero nabwo ngo ni ubwe muri ubwo buryo.

Utu duseke Damascene yavuze, birashoboka ko twashyirwagamo n’abakobwa kuko ngo kera umukobwa wabaga agiye kurongorwa wese yajyagayo yitwaje inshinge agaherekezwa n’abasore bazi kwivuga. Nk'uko aba babisobanura ngo byabaga ari umuco kubanza kujya Nyankokoma kuko iyo umukobwa atajyagayo ngo ntiyasabwaga. Bamwe mu bo twahasanze basenga batubwiye ko abarozi bahazingiraga abakobwa n’abagore ngo ntibabyare.

Ubu buvumo busurwa n’ab'ingeri zose, abaturage bavuga ko bwitaweho bukubakwa bushobora kuba ahantu nyaburanga hashobora kwinjiriza igihugu.

REBA HANO UKUNTU IBYO TWABONYE BITANGAJE


VIDEO: Eric Niyonkuru-InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BIGIRIMANA5 years ago
    Ese nkubwo wajyagahe? uragirango umene amavuta yabantu bahasubirijwe,ubuse ntudutanze haruzasubirayo koko?? Gusa mureke abasenga bisengere Kuko mumasengesho nigihugu kizagiriramo inyungu



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND