RFL
Kigali

Ibintu 6 biranga umugabo mwiza ndetse bigahindura ubuzima bw’umugore we

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:2/12/2019 17:11
0


Kugira ngo abantu babiri basangire urukundo mu buryo bwiza ni uko bombi baba bafitanye ubwumvikane ndetse buri umwe akumva mugenzi we ari byo bizamura amarangamutima yabo. Aha rero ni ho hatabamo kwikunda aho mu gihe ukoze ikosa usabwa kurisabira imbabazi kugira ngo umubano urusheho kuba mwiza.



Aha turibanda cyane ku mugabo mwiza aho ubushakashatsi buvuga ko atanga umunezero wuzuye ku mugore we ndetse na we ubwe wa munezero ukamugarukira. 

Muri iki gihe urukundo rw’ubu umuntu yavuga ko rutakiri umwimerere bitewe n’ibintu bitandukanye aho unasanga igikorwa cy’abashakanye kitagenda neza kuko umwe yagikoze ku ngufu  bityo undi ntakishimire, ugasanga rimwe harimo kutizerana hagati yanyu, kudasangira amarangamutima, ugasanga umugabo arushijeho kuba mubi cyane bityo umugore ntamwishimire.

Nubwo bimeze gutyo, hariho abagabo beza kandi batandukanye cyane n’abandi, aho usanga bakunda ndetse bagakundwakaza abagore babo  ku buryo nta kibi ubabonamo.

Dore rero ibintu abashakashatsi babonye ko  bishobora kuranga umugabo mwiza ndetse bigahindura ubuzima bw’uwo bashakanye:

Amagambo n’ibikorwa birajyana: ntajya abeshya, ni umuntu ukora uko ashoboye agasohoza amasezerano ye, agerageza ibishoboka byose ngo utamutera icyizere

Aharanira buri gihe kukwereka ko ari umwere: uko byagenda kose nubwo umuntu aba ari umuntu nyine ariko umugabo mwiza akora uko ashoboye akakwereka imishinga ye nuko iteguye kugirango utazamukeka ibindi , imbere yawe aharanira ko nta kosa wamubonaho

Akurwanira ishyaka iteka: Ibi ntabikora kugirango agree ku nyungu runaka ahubwo ahora abona ko wowe uri mu nshingano ze ndetse akagerageza uko ashoboye ngo akunezeze.

Akuganiriza ku hahise he: Kugira ngo mwibake ejo hazaza heza nk;abantu babiri, akuganiriza amateka y’ubuzima bwe noneho akaboneraho kukuyobora agendeye ku hahise he nta buryarya burimo atarebye ngo uramugaya ushingiye ku mateka ye, icyo agendereye ni ugutegura neza ejo agendeye ku mateka yahise.

Akubaha ntacyo ashingiyeho: Umugabo mwiza yubaha umugore we ibihe byose, nubwo hashobora kubaho intonganya cyangwa se imbogamizi runaka mu rukundo rwanyu, uzasanga afata iya mbere mu gutuma hongera kubaho umwuka mwiza kandi agakomeza kukubaha iteka.

Agukunda uko uri: Uzahora uri mwiza imbere ye nk’umugore we w’ibihe byose, waba urwaye, unaniwe cyangwa ufite ikindi kibazo, uyu mugabo aragukunda pe.

Src: santepusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND