Kigali

Canada: Abanyarwanda bakiriye Amb.Higiro Prosper wahize gushakira amasoko ibikorerwa mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/12/2019 12:44
1


Kuwa 30 Ugushyingo 2019 Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Toronto muri Canada bahaye ikaze Ambasaderi mushya, Hon. Higiro Prosper wasimbuye kuri uyu mwanya Madame Shakilla Umutoni wari umaze imyaka itandatu.



Kuwa 15 Nyakanga 2019 ni bwo Perezida Kagame yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15, Higiro ni umwe muri bo. 

Yatanze impapuro zimuhesha guhagararira u Rwanda muri Canada nk’Ambasaderi, kuwa 01 Ugushyingo 2019. Yakiriwe mu birori byitabiriwe n’Abanyarwanda basaga 200 babarizwa i Toronto muri Canada no mu nkengero za ho.

Madame Shakilla Umutoni wasimbuwe yari amaze imyaka itandatu ari Intumwa y’ u Rwanda muri Canada nka 'Chargée d’Afaires'. Ni nyuma y’indi myaka ibiri yari ahamaze ari umujyanama mukuru.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye bo mu inzego za Diaspora, barimo uwungirije umuyobozi mukuru wa Diaspora muri Canada, Bwana John Ruhinda; Perezida wa Diaspora muri Toronto, Bwana Caleb Mabano, Perezida wa Diaspora mu Mujyi wa Hamilton, Madame Kosita Mariya Musabye, abayobozi bacyuye igihe, Itorero Umurage rya Toronto ryasusurukije uyu muhango n’ Abanyarwanda batuye Toronto, Hamilton n’ inkengero z’ iyo mijyi.

Madame Shakilla Umutoni ucyuye igihe yashimiwe uburyo yiyegereje Abanyarwanda batuye Canada, abamugannye akabakira neza, akabaha serivisi mu gihe gikwiye. Nawe yashimiye abanyarwanda bo muri Canada ubufatanye bwamweretse bamushoboza gusohoza neza inshingano ze.

Kuri manda ye, hakozwe ibikorwa bitandukanye nk’inama nkuru y’ Abategarugori (Women’s Convention) yabereye Montreal, inama y’urubyiruko (RwandaYouth Conference), ‘Rwanda Day’ yabereye Toronto, ibirori byizihiza Intsinzi byabaye buri mwaka, n’ibindi.

Umutoni yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku cyizere yamugiriye cyo kumubera Intumwa muri Canada muri iyi myaka itandatu ishize, ahiga ko azakomereza imihigo myiza mu Rwanda.

Ambasaderi mushya, Prosper Higiro, yijeje Abanyarwanda batuye Canada ko azakomereza aho abamubanjirije bagejeje mu guteza imbere ishusho nziza y’ u Rwanda muri Canada.

Yavuze ko azakora uko ashoboye agashakira u Rwanda inshuti. Higiro yavuze kandi ko azashishikariza ishoramari mu Rwanda agashakira ibikorerwa mu Rwanda [Made in Rwanda] amasoko muri Canada.

Yakomeje avuga ko azaharanira gushimangira ubumwe bw’ Abanyarwanda, no kwimakaza indangagaciro nyarwanda. Kimwe mu bibazo yakirijwe harimo no kuba bamwe batabasha kubona ‘Passport’ mu gihe gikwiye.

Higiro Prosper mu mwaka wa 2000 yiyamamaje mu matora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Ni umunyapolitiki wanabaye Umuyobozi w’Ishaka rya PL.

Amb.Higiro Prosper wanabaye umusenateri yahawe ikaze muri Canada [Yambaye amataratara]

Uhereye ibumoso, John Ruhinda Visi-Perezida wa Diaspora ya Canada, Shakila Umutoni ucyuye igihe na Jean Gacinya wahoze ari Perezida wa Dispora ya Hamilton muri Canada

Amb.Higiro Prosper yahize gushakira amasoko ibikorerwa mu Rwanda [Made in Rwanda]


Abanyarwanda bagera kuri 200 bitabiriye umuhango wo guha ikaze Amb.Higiro Prosper

Itorero Umurage ryasusurukije abitabiriye umuhango wo guha ikaze Amb.Higiro Prosper







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Furaha Elise 4 years ago
    Tunejejwe nibyio bitekerezo byiza bizadufasha muguterimbere no mugihugu cyacu cyu rwanda muri made in rwanda natwe nabanya mideli murwanda buradushi mishije cyane company yanjye itwa bwiza fashion bey Elyse design fer kgl city market



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND