Kigali

Makanyaga yakozwe ku mutima nyuma y’imyaka 52 ategereje kwishyurirwa ibihangano bye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/12/2019 8:10
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo hambere Makanyaga Abdul wagize izina rikomeye nyuma y’indirimbo “Rubanda”, yavuganye amarangamutima atangaza ko imyaka 52 yari ishize ategereje guhabwa amafaranga avuye mu bihangano bye byacuranzwe n’abantu batandukanye.



Makanyaga Abdul yari ku rutonde rw’abahanzi bagera kuri 80 bahawe amafaranga na RSAU, Sosiyete nyarwanda y’abahanzi. Uyu muhanzi ni nawe washyikirijwe Sheki y’amafaranga n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, nk’ikimenyetso cy’uko abahanzi bishyuwe.

Makanyaga wavutse mu mwaka w’1947, avuga ko kuva yatangira urugendo rw’umuziki we na bagenzi be bo mu bihe bye bagiye bashaka uko umuhanzi wo mu Rwanda yagira uburenganzira ku bihangano bye, ariko bigakomwa mu nkokora.

Yavuze ko bagiye bakora inama zitandukanye, bagisha inama ku bandi b’abahanzi ndetse bashinga n’amashyirahamwe ariko ntibitere kabiri. Ibi byose ngo byatumaga bahora bibaza niba igihe kizagera umuhanzi wo mu Rwanda akagira agaciro, ibihangano bye bikamutunga.

Makanyaga avuga mu mwaka w’1973 umuhanzi Kapiteni Nsengiyumva Bernard witabye Imana, baganiriye amubwira ko abahanzi bo mu bindi bihugu bafite amategeko abarengera kandi ko ukoresha ibihangano byabo abyishyurira.

Yavuze ko kuva icyo gihe atigeze abona amafaranga avuye mu bihangano bye kugeza ubwo RSAU iyakusanyije ikayabasaranganya.

Yagize ati “…Nibwo bwa mbere mbonye igikorwa nk’iki. Ndi umuhanzi ngira ngo ubu mfite imyaka 52 muri ubu buhanzi. Muri iyo myaka 52, twagerageje guharanira uburenganzira bw’umuhanzi ariko turi mu nzira zikomeye cyane.”

Uyu muhanzi uri mu bagize izina rikomeye mu myaka yo hambere, yibuka ko mu bihe bye batangira muzika batari bagamije amafaranga ahubwo ngo buri wese yabikoraga kuko abikunze kandi akabikora anagira ngo ashimishe abamwumva mu ngeri zitandukanye.

RSAU, Sosiyete nyarwanda y'abahanzi iracyahanganye no kwishyuza ibitangazamakuru, kompanyi z'imodoka zitwara abantu, ibigo by'itumanaho, RwandAir n'abandi bintangiye kwishyura amafaranga ava mu bihangano by'abahanzi nyarwanda bacuranga.

Makanyaga kandi yahanuye abahanzi bakiri bato ababwira ko ‘kwihangana bigira icyo bimara’. Makanyaga Abdul ni umuhanzi utanga ibyishimo ku bisekuru byombi!

Imyaka amaze muri muzika yamugize inararibonye, hari benshi mu bahanzi bifuza gutera ikirenge mucye. Aherutse kuririmba mu bitaramo bya ‘Iwacu Muzika Festiva’ aho yakuriwe ingofero.

Izina rye ryamenywe na benshi binyuze mu ndirimbo ‘Rubanda’ yamwaguriye ikibuga cy’umuziki, agwiza igikundiro na n’ubu aracyari imbere mu bafite indirimbo za ‘karahanyuze’ zumvwa na benshi.

Makanyaga Abdul yavuze ko imyaka 52 ishize ari mu muziki ariko atari yarigeze ahabwa amafaranga yishyuwe n'abakoresheje ibihangano bye

Makanyaga avuga we n'abahanzi bo hambere bagerageje kwishyira hamwe ariko biranga

ABAHANZI BO MURI KINA MUSIC BASUBIYEMO INDIRIMBO 'RUBANDA' BIFASHISHIJE MAKANYAGA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND