Kigali

Kenya: Pamella uri mu mwiherero w’irushanwa ‘Zuri Africa Queen’ yasabye gushyigikirwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/12/2019 14:12
2


Umukobwa witwa Uwicyeza Pamella uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya ‘Zuri Africa Queen 2019’ yasabye abanyarwanda ku mushyigikira bamutora ku rubuga rw’irushanwa rwashyizweho.



Uwicyeza Pamella yavuye mu Rwanda, kuwa Gatanu w’iki cyumweru yerekeza mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya mu mwiherero w’irushanwa rya ‘Zuri Africa Queen’. Avuga ko batangiye ibikorwa bitandukanye ariko ko batarafatwa amafoto azifashishwa muri iri rushanwa.

Yabwiye INYARWANDA, ko azakora uko ashoboye akegukana ariko ko hasabwa n’uruhare rw’abanyarwanda. Ati "Ubu turi mu mwiherero i Nairobi. Ndabasaba kuntora cyane." Uyu mukobwa avuga ko batangiye kwitoza uko baziyerekana mu gitaramo kizaba kuwa 10 Ukuboza 2019 aho buri wese azerekana akarango k'umuco w'igihugu cye.

Yasabye gushyigikirwa mu gihe ari mu bakobwa bo muri iri rushanwa bafite amajwi macye.

Afite nimero 31 muri iri rushanwa n’amajwi 19. Umukobwa witwa Esther Muhimpundu wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC) niwe ufite amajwi menshi aho agejeje 288.

Akurikirwe na Immaculate Pollate Akinyi wo muri Kenya n’amajwi 188, Nadia Hengari wo muri Namibia ufite amajwi 165, Faith afite amajwi 151, Bul Ajak agejeje amajwi 141, Sibongile M’Teliso wo muri Zambia afite amajwi 135, Amber Mdatsitsa Chidzalo afite amajwi 115, Claire Nthidwa afite amajwi 106, Rose Emmanuel afite amajwi 64 naho Igra Yussf Hassan afite amajwi 59.

Umukobwa ahabwa ijwi rimwe mu gihe cy’amasaha 24. Umukobwa uzegukana ikamba azamenyekana, kuwa 24 Ukuboza 2019 mu muhango uzabera muri Weston Hotel, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kenya yahawe kwakira iri rushanwa nyuma y’uko Zimbabwe yari kuryakira iryambuwe ku mpamvu z’uko yagaragaje ubushake buke,

Zuri African Queen yubakiye ku insanganyamatsiko “Umuco wanjye, ishema ryanjye”. Miss Uwicyeza Pamela uhatanye mu iri rushanwa yanahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019, ntiyahirwa.

Iri rushanwa ryitabirwe na Malawi, Nigeria, Sierra Leone, Burundi, Zambia, Togo, South Africa, Rwanda, Botswana, Kenya, Namibia, Eswatini, Tanzania na Lesotho.

Kwitabira iri rushanwa bisaba ko umukobwa aba afite ubwenegihugu bw’igihugu agiye guhagararira; kuba ari umunyafurikakazi kandi ubikunze ari ibintu bigaragara.

Kuba umukobwa akunze umuco w’igihugu cyane kandi hari n’icyo uwuziho, kuba hari irushanwa ry’ubwiza yitabiriye, yishimiye uruhu rwe n’aho aturuka, kuba hari ibikorwa by’urukundo akora n’ibindi.

Kanda hano utore Miss Pamella uhataniye ikamba rya 'Zuri Africa Queen 2019'


Miss Uwicyeza Pamela ari muri Kenya aho yitabiriye irushanwa rya 'Zuri Africa Queen'

Yasabye abanyarwanda kumushyigikira bamuha amajwi









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habimana ISSAH5 years ago
    OYE OYE OYE PAMELA I WISH U 2 RWANDA IMBERE CYANE BA NUMBER 1
  • Tonzi vovo5 years ago
    Mwiriwe neza hari ibintu urubyiruko rw'Urwanda tugomba gufata tukabigira ibyacu (umuco na sporo) kd ntekereza ko aricyo Media imaze kubakiri bato



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND