Umugabo ukomoka mu Buhinde witwa Raajeev Baagdi yatangaje ko yaguze ubutaka ku kwezi ku mafaranga $140. Uyu mugabo yabitangaje bwa mbere muri 2005 ubwo yatangazaga ko yamaze kugura metero eshatu z’ubutaka ku kwezi, ubu akaba yagarutse avuga ko ashaka kujya gusura ubwo butaka bwe yaguze.
Raajeev
yabwiye itangazamakuru ko ubu butaka yabuguze akuye amakuru ku rubuga
rw’Abanyamerika rwitwa LunarRegustry ari nabwo yahise yishura ayo mafaranga
$140 angana Rs 9,662 ku gaciro k’amafaranga yo mu Buhinde ubungubu. Ubwo butaka
bwe avuga ko ngo buherereye mu gice cyo ku kwezi kitwa Mer Imbrium kinanditse
muri Lunar Registry mu mujyi wa New York.
Raajeev
kandi yatangaje ko yahoranaga amatsiko ku bintu byo mu isanzure nyuma akaza
kubona ukwamamaza ku mbuga nkoranyambaga kwavugaga ngo ‘’Ha impano y’ubutaka
abawe’’ nuko aboneraho arahagura.
Baagdi
Raajeev ntabwo ariwe muntu wa mbere utangaje ko yaguze ubutaka ku kwezi. Abandi
bagiye babitangaza ni umukinnyi w’amafilime ukomoka nawe mu Buhinde witwa
Sushant Khan Rajput, ndetse Shahrukh Khan nawe yahawe impano y’ubutaka ku kwezi
n’umufana we.
Ikibazo
gihari ni uko bidashoboka kugura ubutaka ku kwezi! Amasezerano agenga isanzure
avuga ko ku kwezi hatagurishwa.
Hari imbuga
nyinshi zigenda zitanga amakuru ko waguriraho ubutaka ku kwezi cyangwa se
ku mubumbe wa Mars nka: lunarland,com, moonestates.com, lunarembassy.com.
Ntibishoboka
kugura ubutaka ku kwezi kuko bihabanye n’amahame agenga ukuvumbura ndetse
n’ibikorwa bikorerwa ku kwezi ndetse n’ahandi mu isanzure hose, bizwi
nk’amasezerano yo mu isanzure.
‘’Kuvumbura
ndetse no gukoresha isanzure bigomba gukorwa mu nyungu z’ibihugu byose kandi
hagomba kuba intara y’ikiremwamuntu; isanzure hagomba kwigenga ndetse no
gukoreshwa n’ibihugu byose,’’ Niko amasezerano yasinywe n’ibihugu bitandukanye by'ibihangange birimo Amerika, u Bwongereza, u Burusiya ndetse n’u Buhinde avuga.
Stephen E.
Dole, umuyobozi wa International Institute of Space Law, yavuze ko ukwezi ari
nk’inyanja y’amazi ko nta nyirayo igira bityo rero bitemewe ko hari igihugu
cyangwa umuntu ku giti cye wahita ahe.
Abagurishije
ubutaka ku kwezi babikoze nk’ikintu gishya bivumburiye kitemewe n’amategeko,
kandi birumvikana ko nabo ubwabo ubutaka atari ubwabo rero ko nta burenganzira
bafite.
Bisobanuye
ko abantu nka Raajeev, Shahrukh Khan na Sunshant nta butaka bemerewe ku kwezi.
Src: mashable.com,
news18.com, thenewsminute.com
Umwanditsi:
Gentillesse Cyuzuzo-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO