RFL
Kigali

Ibintu 5 utakeka abagore bishimira ku bagabo

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/11/2019 18:27
2


Hari ibintu bisanzwe bizwi abagore bishimira ku bagabo ndetse umuntu ntiyatinya kuvuga ko bibakurura. Muri ibyo harimo nk’igihagararo cy’umugabo, ukuboko k’umugabo bamwe bavuga ngo bakoze ibaba, uburebure bwe n’ibindi.



Uretse ibi bivuzwe, hari n’ibindi bikurura abagore ushobora gufata nk’ibitangaje ariko bihagije kuba umugabo abifite akaba yakwishimirwa n’umugore wese yashaka gutereta.

Muri byo hari mo:

  1. Umusatsi w’umweru (imvi): Ntabwo ari igitangaza ko abagore benshi bakunda abagabo bakuze. Ibi rero bivuze ko hari benshi mu bagore bakunda gukururwa n’imisatsi y’imvi.

Izi mvi ariko ntibivuze ko ziba zuzuye umutwe, ahubwo ni ba bagabo usanga bafite imvi nkeya zivanze n’imisatsi isanzwe.

  1. Impwemwe: Izi ni bwa bwoko bw’umusatsi buba hejuru y’igitsina cy’umugabo bukazamuka kugera mu gatuza.

Impwemwe zishimisha abagore ku rugero rudasanzwe ndetse kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu idasanzwe yihishe inyuma yo gushamaduka kwabo igihe bazibonye ku bagabo.

  1. Inkovu: Inkovu ubusanzwe ni kimwe mu bintu biranga abagabo bikanaranga ubukubaganyi. Inkovu zivugwa hano ni bya bimenyetso bisigara ahantu hakize igikomere.

Abagore bakunda abagabo bafite inkovu nk’imwe cyangwa ebyiri ku mubiri wabo.

  1. Umusore cyangwa umugabo utari muremure cyane

Mu matora aheruka gukorwa ashingiye ku cyo abagore batekereza ku basore barebare, bagaragaje ko bakunda abasore baringaniye. Uburebure bukabije ngo ntibukigezweho.

  1. Umugabo wifite mo kuvuga cyane

Hari umubare munini w’abagore badakunda abagabo bavuga menshi, nyamara hari n’abandi bakunda abagabo bavuga cyane ku buryo atakwihanganira umugabo uvuga make kubarusha.

Ibi rero bigaragaza ko abantu uko batandukanye ari nako bakunda ibitandukanye. Igihe ukundana n’umuntu ntuzavuge ngo ndabizi abenshi bakunda ibi ngo uhere ko umutwara uko kwa benshi. Banza umwige umenye niba adafite uwe mwihariko.

Umwanditsi: Clementine Uwiringiyimana @inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Anne4 years ago
    Nta mugabo wavuze menshi rwose, abagore nibo tumenyereye
  • Ishimwe cynthia4 years ago
    Ibyo mwavuze harimo ibyo nemeye kbx nkimwemwe nanjy ndazemera kbx





Inyarwanda BACKGROUND