Hari ibintu bisanzwe bizwi abagore bishimira ku bagabo ndetse umuntu ntiyatinya kuvuga ko bibakurura. Muri ibyo harimo nk’igihagararo cy’umugabo, ukuboko k’umugabo bamwe bavuga ngo bakoze ibaba, uburebure bwe n’ibindi.
Uretse
ibi bivuzwe, hari n’ibindi bikurura abagore ushobora gufata nk’ibitangaje ariko
bihagije kuba umugabo abifite akaba yakwishimirwa n’umugore wese yashaka
gutereta.
Muri byo hari mo:
Izi
mvi ariko ntibivuze ko ziba zuzuye umutwe, ahubwo ni ba bagabo usanga bafite
imvi nkeya zivanze n’imisatsi isanzwe.
Impwemwe
zishimisha abagore ku rugero rudasanzwe ndetse kugeza ubu ntiharamenyekana
impamvu idasanzwe yihishe inyuma yo gushamaduka kwabo igihe bazibonye ku
bagabo.
Abagore
bakunda abagabo bafite inkovu nk’imwe cyangwa ebyiri ku mubiri wabo.
Mu
matora aheruka gukorwa ashingiye ku cyo abagore batekereza ku basore barebare,
bagaragaje ko bakunda abasore baringaniye. Uburebure bukabije ngo ntibukigezweho.
Hari
umubare munini w’abagore badakunda abagabo bavuga menshi, nyamara hari n’abandi
bakunda abagabo bavuga cyane ku buryo atakwihanganira umugabo uvuga make
kubarusha.
Ibi
rero bigaragaza ko abantu uko batandukanye ari nako bakunda ibitandukanye.
Igihe ukundana n’umuntu ntuzavuge ngo ndabizi abenshi bakunda ibi ngo uhere ko
umutwara uko kwa benshi. Banza umwige umenye niba adafite uwe mwihariko.
Umwanditsi: Clementine Uwiringiyimana
@inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO