RFL
Kigali

Urutonde rw’ibihugu 10 bifite umubare mwinshi w'abasirikare ku isi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:1/12/2019 7:20
0


Isi ubu irajwe ishinga no kugira umutekano mwiza kandi ufite imizi yo kutajegajezwa, ibi kugerwaho nta yindi nzira atari ukongera umubare w’ingabo ndetse no gushora akayabo k'amafaranga mu kugura intwaro ndetse no guhemba neza igisirikare.



Igisirikare ni imwe mu nkingi zituma ibihugu bikungahara ndetse bamwe bemeza ko ari imwe mu nzira zigana ku iterambere binyuze mu kubungabunga umutekano. Gusa igisirakare ni umwuga urangwa n’ishyaka ndetse n’ubwitange buhambaye. 

Ibihugu byinshi bitewe n'aho biherereye ndetse n’umubare w’abaturage bifite bigenda birutana mu kwinjiza abantu mu gisirikare gusa cyane cyane iyo igihugu gikunda kuba gifite impungenge zo kuba nta mutekano niho gihera cyongera umubare w’ingabo ziganjemo abasirikare.

By’umwihariko ku kijyanye no kugira umubare munini w’abasirikare akenshi bishingira ku mubare w’abaturage, ubuso igihugu gifite, aho giherereye n’ubukungu gifite, gusa cyane cyane ni aho giherereye urugero niba igihugu kiri mu gace gakunda kubamo intambara aha kiba kigomba kugira umubare mwinshi w’abasirikare.

Menya urutonde rw’ibihugu 10 ugendeye ku mubare w’abasirikare gifite

10. Egypt

Umubare w’abasirikare: 438,500

9. VietnamUmubare w’abasirikare: 482,000

Umabare w’abaturage: 96,462,106

8. IranUmubare w’abasirikare: 523,000

Umabare w’abaturage: 82,913,906

7. South KoreaUmubare w’abasirikare: 599,000

Umabare w’abaturage: 51,225,308

6. PakistanUmubare w’abasirikare: 653,000

Umabare w’abaturage: 216,565,318

5. North KoreaUmubare w’abasirikare: 950,000

Umabare w’abaturage: 25,666,161

4. RussiaUmubare w’abasirikare: 1,013,628

Umabare w’abaturage: 145,872,256

3. United StatesUmubare w’abasirikare: 1,374,699

Umabare w’abaturage: 329,064,917

2. IndiaUmubare w’abasirikare: 1,440,000

Umabare w’abaturage: 1,366,417,754

1.China

Umubare w’abasirikare: 2,035,000

Umabare w’abaturage: 1,433,783,686

Src: worldpopulationreview.com, statista.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND