Black Friday umunsi bagurishaho ibicuruzwa ku biciro biri hasi ugereranyije n’ibiba bisanzweho ukaba wizihizwa ku wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi kw’Ugushyingo buri mwaka. Nubwo uyu munsi wizihizwa muri ubu buryo ufite amateka ashaririye.
Iyi nyito y’uwa Gatanu w’umukara (Black Friday) ntiyabayeho
kugira ngo abantu bajye bahaha kuri uwo munsi ahubwo byari impamvu yo
guhungabana k’ubukungu :by’umwihariko kubera ihungabana ry’isoko rya zahabu muri Leta z’unze Ubumwe za America ryabaye ku
itariki ya 24 nzeri umwaka w’i 1869. Abashoramari 2 Jay Gould na Jim Fisk
bishyize hamwe bagurira Leta zahabu nyinshi zishoboka kugira ngo bazazigurishe
abandi ku giciro kiri hejuru cyane kuburyo bakuramo inyungu itubutse. Kuri uwo
wa gatanu w’ukwezi kwa Nzeri zahabu zarabuze ku isoko, abantu bafunga
imiryango.
Nyuma y’umwaka abantu bacururiza mu gihombo,inyungu yongeye kuboneka ku munsi wo kuwa gatanu ari wo ukurikira umunsi wo gushima (thanksgiving day), kubera ko abaguzi bagura ibicuruzwa byagabanyirijwe ibiciro babaye benshi. Mbere abacuruzi baranguza bandikaga igihombo mu mutuku na ho inyungu bakayandika mu mukara,nyuma y’igihe kirekire barahombye inkomoko y’uyu munsi ni inyungu babonye nyuma y’uwo munsi bagahita bayitirira uwa Gatanu w’umukara.Iyi mvugo kandi yakoreshwaga mu mwaka w’i 1950 na polisi yo mu mujyi wa Philadelphia bashaka kwerekana akavuyo kabaga gahari nyuma y’umunsi wo gushima,aho habaga hari urujya n’uruza rw’abantu benshi kubera ko na nyuma y’uwa gatanu w’umukara habaga imikino itandukanye bigatuma kuri uwo munsi aba polisi Bataruhuka kubera urwo rujya n’uruza rw’abantu.
Mu mwaka w’i 1961 nibwo abacuruzi bo muri Philadelphia bashatse guhindura izina ry’uyu munsi aho kugira ngo witwe Black Friday(uwa gatanu w’umukara) ukitwa Big Friday kuko aribwo babonagaho inyungu nyinshi,gusa iri zina ntiryamenyekanye cyane nk’iryari risanzweho kuko abantu bataryiyumvagamo. Uyu munsi wamaze kumenyerwa nk’uwo guhahiro kuko ibicuruzwa biba byagabanyirijwe ibiciro, Abanyamerika barenga miliyoni 130 bangana na 58.7% bahaha kuri uyu munsi na ho abarenga miliyoni 180 bngana na 79.6% bakoresha amahirwe yo guhaha bakoresheje iya kure (online) atangwa ku munsi wo ku wa mbere.
Src:history.com
Umwanditsi:
Ange Uwera-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO