RFL
Kigali

The Ben na Otile Brown basohoye indirimbo bakoranye bavuze ko ari iy’ikinyejana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/11/2019 19:27
1


Umuhanzi nyarwanda ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mugisha Benjamin [The Ben], kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya ‘Can’t get Enough’ yakoranye n’umunya-Kenya Otile Brown uri mu bagezweho muri iki gihe.



Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Can’t get Enough’ afite iminota itatu n’amasegonda 14’. Mu buryo bw’amajwi n’amashusho iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Lick Lick naho amashusho yayobowe na Licky.

Mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka, ‘Label’ ya Rockhill yashinzwe na The Ben, yavuze ko uyu muhanzi ari gukorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Kenya Otile Brown izaba ari ‘iy’ikinyejana’

Muri iyi ndirimbo The Ben na Otile Brown baririmbye ku rukundo rw’umusore n’umukobwa aho umusore aba asaba umukobwa gukaza umurego mu rukundo rwabo akamubwira ko adashobora guhaga urukundo amuha n’ibyo amukorera.

The Ben yavuze ko ari indirimbo nshya mu Mujyi asaba abakunzi be kuyireba ubutitsa kuri Youtube. Yavuze ko Otile Brown bakoranye indirimbo ari umuhungu mwiza kandi w’inshuti ye.

Yashimye kandi Producer Lick Lick yagereranyije n’umukinnyi witwara neza kurusha abandi. Yanavuze ko umukobwa witwa Bakhita [Yagaragaye mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye muri Kenya] ugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo yitanze mu buryo bushoboka bwose, yigaragaza mu buryo bari bamwitezeho.

Otile Brown nawe yanditse avuga ko yakoranye indirimbo n’umuvandimwe, The Ben. Yakoresheje ‘emoji’ isobanura umuriro mu kugaragaza ko indirimbo yabo izagaragara yemwe mu kibuga cy’umuziki.

The Ben asohoye iyi ndirimbo mu gihe aherutse kuririmba mu Iserukiramuco rya ‘One Africa Music Fest’ ryabaye kuwa 15 Ugushyingo 2019 mu nyubako ya Festival Arena.

Otile Brown mu mwaka wa 2017 Otile yasohoye Album “Best of Otile Brown” iriho indirimbo nka "Basi", "Alivyonipenda", "Shujaa Wako", "DeJavu", "Aiyolela" n’izindi. 

Mu bihe bitandukanye Otile yakoranye indirimbo n’abahanzi nka Sanaipei Tande, Barakah The Prince n’abandi.

The Ben yifashishije mu mashusho y'indirimbo Bahkitiathuo wagaragaye mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi batandukanye

The Ben yakoranye indirimbo na Otile wo muri Kenya


THE BEN YASOHOYE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CAN'T GET ENOUGH' YAKORANYE NA OTILE BROWN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byiringiro evariste4 years ago
    ni byiza bakomereza ho





Inyarwanda BACKGROUND