RFL
Kigali

Bamporiki yasabye igitaramo cyo gushimira ‘ababyeyi’ mu muziki-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/11/2019 9:50
0


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard, yatangaje ko hakwiye gutegurwa igitaramo cyo gushimira abahanzi bakuru ‘ababyeyi’ ku bwo gukotanira umuziki w’u Rwanda benshi bakaba babacyesha inganzo.



Bamporiki yabitangaje mu ijoro ry’uyu wa 28 Ugushyingo 2019 mu muhango wo gusaranganya amafaranga abahanzi babarizwa muri RSAU, Sosiyete Nyarwanda y'abahanzi [Rwanda Societey of Authors],wabereye muri Hotel Mille Collines.

Amafaranga yasaranganyijwe abahanzi yakusanyijwe mu mpera za 2017 kugera mu ntangiriro za 2019. Abahanzi bitabiriye iki gitaramo biganjemo abakoze umuziki mu bihe byo hambere bafite indirimbo zicurangwa muri ‘karahanyuze’ ndetse n’abakibyiruka baherekejwe n’abajyanama babo.

Abahanzi bahawe aya mafaranga baragera kuri 80 buri wese yahawe 100,000 Frw. Mu ijambo rye, Bamporiki wari umushyitsi Mukuru, yavuze ko umuhanzi utitabiriye kandi yariyandikishije ‘arutwa nturi hano utariyandikisha’.

Yavuze ko utariyandikishije ashobora kwiyandisha muri RSAU nawe ‘ibyiza bikamugeraho’. Yashimye abahanzi bakuru ‘ababyeyi’ batangiye ubuhanzi mu nguni zose bahura n’ibigeragezo bitandukanye ariko babyitwaramo gitwari.

Avuga ko muri we adafite gushidikanya ko ibigeragezo by’uyu munsi kenshi bihinduka igishoro cy’ubuzima bw’ejo hazaza. Ngo ibyo abahanzi bakuru banyuzemo byabaye impamo n’urufatiro ku bahanzi b’iki gihe.

Ashingiye ku bikorwa n’ubwitange byaranze abahanzi bakuru, amafaranga RSAU yakusanyijwe yagahawe bo, kuko ngo nibasaza abantu bazakomeza gukoresha ibihangano byabo. Yavuze ko abakiri bato na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco bazafatanya gutegura igitaramo cyo gushimira abahanzi bakuru.

Yagize ati “Ahubwo nasaba ko dufatanyije n’abahanzi bakiri bato na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco twategurira bano babyeyi igitaramo. Abantu bakuru bakicara, abato bakabakorera igitaramo kandi bigamije gusa kubashimira ko bihanganye muri uru rugendo rw’inzira inyereye. Ntibiture hasi ngo bikange abaturuka inyuma.”

Yavuze ko ntawe uzasubiza inyuma igitaramo cyo gushimira abahanzi bakuru mu gihe cyose imbanziriza mushinga izaba igaragaraza mu buryo butomoye, ikigamijwe. Yasabye abahanzi gushyira ubwenge mu byo bahanga kugira ngo bibe inzira nziza yo kumvisha ababikoresha kubyishyurira.

Avuga ko kuba Perezida Kagame yarahuje Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco hari icyizere cy’uko hazaboneka abahanzi bari mu buhanzi koko kandi ngo hari n’ubushake bwa Politiki mu gushyigikira ubuhanzi.

Eppa Binamungu Umuyobozi wa RSAU, yavuze ko mu mwaka wa 2009 Leta y’u Rwanda ikimara kwemeza itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge byabaye ibyishimo bidasanzwe kuri buri muhanzi kuko ‘buri wese ukoresha ibihangano agomba kumenya ko hari itegeko rirengera umuhanzi bityo atangira abirihe’.

Binamungu yavuze ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo harimo no kutabasha guhuza na bamwe mu bantu bakoresha ibihangano by’abanyarwanda kugira ngo babumvishe ko ari ngombwa kwishyura amafaranga y’ibihangano bakoresha.

Yashimye abumvise ko bakwiye kwishyura amafaranga y’ibihangano bakoresha. Ati “Ariko bagomba kumva ko agahimbaza muhanzi kagomba kumugeraho akagatangana umutima mwiza natwe tukakakirana umutima mwiza.”

RSAU igizwe n’abanyamuziki, abanditsi, abakora za Cinema n’abashushanya. Yashinzwe muri 2010 itangira gukora mu mwaka wa 2016 ishyizweho n’itegeko rirebera ubuhanzi n’abahanzi bose bafite ibihangano bifatika bigomba kurindwa ngo birengerwe ku nyungu za ba nyirabyo n’imiryango yabo.

Iyi sosiyete mu gihe imaze ikora ikurikirana, ikishyuriza abahanzi ndetse ikabagezeho amafaranga avuye mu bihangano byabo kugeza imyaka irenze 50. Amafaranga yateguwe yo gusaranganya abahanzi yishyujwe utubari, resitora na Hotel kuva mu mpera za 2017 kugera ntangiriro za 2019.

Hon. Bamporiki yasabye ko hategurwa igitaramo cyo gushimira abahanzi bakuru mu muziki

Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo 'Ancilla' na Makanyaga Abdul wakunzwe mu ndirimbo 'Rubanda'

Umuhanzi Eng Kibuza na Ngarambe Francois baririmbye indirimbo 'Umwana ni umutware'

Ngarambe Francois indirimbo ye 'Umwana ni umutware' yamuhesheje igihembo gikomeye mu muziki


Intore Tuyisenge, Umuyobozi w'ihuriro ry'abahanzi

Hotel des Mille Collines yashimiwe kuko ari bo ba mbere bishyuye ibihangano by'abahanzi nyarwanda ikoresha

Umuryango 'Norcode' washimiwe ku bwo kuba hafi RSAU kuva yatangira

Umuhanzi Senderi Hit, Ambasaderi wa Airtel

Umuhanzi intore Tuyisenge na Jab Star mu mugoroba w'abahanzi babarizwa muri RSAU

Umuhanzi Senderi Hit, Uwitonze Clementine [Tonzi] na Sergeant Major Robert

Producer Jay P (iburyo) uherutse kurushinga n'umuhanzikazi Big Tony

Umuhanzi Tuyishime Joshua [Jay Polly] aganira n'umuhanzi Mani Martin waririmbye muri iki gitaramo

Abitabiriye iki gitaramo ntibishwe ntirungu kuko baririmbiwe n'abahanzi batandukanye

Kesho Band irimo umuhanga kuri Gitari, Clement yatanze ibyishimo muri iki gitaramo

Makanyaga Abdul amaze imyaka irenga 50 mu muziki yaririmbye muri iki giraramo indirimbo ze zakunzwe

Ngabonziza Augustin, rurangiranwa mu bahanzi bo hambere acyebanura imijya ya gitari

Mavenge Soudi wakunzwe mu ndirimbo 'Gakoni k'abakobwa' nawe yari ahari

Niyitegeka Gratien [Seburikoko] ukunzwe muri filime y'uruhererekane 'Papa Sava'

Umuhanzi Danny Vumbi ukunzwe mu ndirimbo 'Abana Babi'

Eppa Binamungu Umuyobozi wa RSAU

Umuhanzi Makonikoshwa witegura gutaramira muri White Club

Professor Malonga Pacifique Umwanditsi w'ibitabo

Ngarambe Franocis n'umufasha we bifashishijwe mu ndirimbo '70' ya Dream Boys

Umuhanzi Namukunzi Theogene

Producer Ishimwe Karake Clement wa Kina Music

Claude, umwe mu bayobozi ba 'Label' ya Kikas Music ibarizwamo Mico The Best

Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne

Kanda hano urebe amaforo menshi:

AMAFOTO: MUGUNGA Evode-Inyarwanda Art Studio





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND