Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nice Ndatabaye ukunzwe mu ndirimbo “Umbereye maso” yitiriye igitaramo azakorera mu Rwanda no muri Kenya, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ahuye n’ababyeyi be yaherukaga mu myaka 22 ishize.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2019 ni bwo Nice Ndatabaye yahuye n’ababyeyi be batuye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Uyu muhanzi ari mu iki gihugu mu myiteguro y’igitaramo gikomeye azahakorera kuri iki cyumweru aho aherekejwe n’ikipe ye iri kumufasha gutegura n’igitaramo afite i Kigali.
Ku murongo wa Telefoni, Nice Ndatabaye uri muri Kenya yatangarije INYARWANDA ko guhura n’ababyeyi be akabereka umukazana n’umwuzukuru byari ibihe bidasanzwe kandi by’umunezero.
Ati “…Byari ibihe by’umunezero, nawe urabyumva nyuma y’iyo myaka yose. Nawe urumva ko ari umunezero ukomeye.” Yavuze ko nyina yamuhobeye baratindana, Ati “Yampobeye muri ya ndamukanyo ya kibyeyi”. Akomeza avuga ko nyina yamusezeranyije ko azaririmba indirimbo imwe mu gitaramo agiye gukorera muri Kenya, ku cyumweru.
Nice Ndatabaye avuga ko se ari umuntu utuje kandi witonda wamubwiye ko yishimiye kwongera kumubona nyuma y’imyaka yose yari ishize. Avuga ko anishimiye kubona umwana we yarakuze agashaka umugore wanibarutse umwuzukuru we.
Ngo se yagereranyije ubuzima bwe n’ubwa Jacob uvugwa muri Bibiliya. Yavuze ko kuva yajya muri Kenya yagiye ajya mu nsengero zitandukanye gutumira agasanga igitaramo cye kirazwi.
Ati “Ibintu bimeze neza cyane. Urusengero rwose tugiye kuririmbamo dutumira abantu ubona babyishimiye, cyane. Batubwira ko bazaza, bagura amatike, batera inkunga umurimo.”
Nice Ndatabaye yabwiye INYARWANDA, ko mu mwaka w’1999 yavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aza mu Rwanda ku mpamvu z’amashuri ariko ko icyo gihe ababyeyi be basigaye muri Congo.
Avuga ko yaje mu Rwanda akurikirana amasomo asoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2009. Ngo icyo gihe yavuganaga n’ababyeyi be yifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye ku buryo yamenyaga amakuru yabo.
Ngo
mu mwaka wa 2009 yagiye muri Kenya ashakisha uburyo bwamufashije kujya muri
Canada amazeyo imyaka itanu. Yageze i Kigali kuwa 20 Ugushyingo 2019 mu nteguza y'igitaramo afite Camp Kigali.
Kuwa 24 Ugushyingo 2019 ni bwo Nice yagiye muri Kenya aho azakorera imyiteguro y’igitaramo kuwa 01 Ukuboza 2019. Azagaruka mu Rwanda kuwa 03 Ukuboza 2019 ahakorere igitaramo kuwa 08 Ukuboza 2019. Nyuma y’aho azasura abavandimwe, inshuti n’abandi asubire muri Canada kuwa 12 Ukuboza 2019.
Nice yahuriye n'ababyeyi be muri Kenya aho basigaye batuye
Nice Ndatabaye yeretse ababyeyi be umukazana n'umwuzukuru
INDIRIMBO 'UMBEREYE MASO' YA NICE YAKORANYE NA GENTIL MISS YAMUHARURIYE INZIRA
TANGA IGITECYEREZO