RFL
Kigali

Colombia: Umubyeyi yibarutse umwana utwite

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/11/2019 8:25
0


Umunya Colombia witwa Monica Vega yibarutse umwana w’umukobwa utwite. Uyu mubyeyi yibarutse inda ye itagegeje igihe kuko yari ifite amezi arindwi.



Mbere y’umunsi umwe y’uko yibaruka, ngo abaganga babonye ko mu nda y’uwo mubyeyi harimo nyababyeyi ebyiri nyamara bakabona ko harimo umwana umwe. Uyu mwana w’umukobwa wiswe Itzmara, ngo basanze yarakiriye irindi gi ryagombaga kuba impanga ye, rimukuriramo ibintu ubusanzwe bidakunze kubaho.

Inkuru y’ikinyamakuru dakarbuzz.net ivuga ko uyu mwana nyuma yo gusangwa atwite umwana wakabaye impanga ye, byabaye ngombwa ko abagwa nyuma y’umunsi umwe avutse kugira ngo inda yoye kuguma kumukuriramo ndetse ngo arindwe ko byakwangiza ingingo ze. Gusa ngo impanga zo muri ubu bwoko ntizikunze kugaragara kenshi ku isi.

Muri raporo yashyizwe ahagaragara muri Kanama n’ikinyamakuru British Medical Journal hagaragajwe ko Umuhinde w’imyaka 17 yangijwe n’inda y’impanga ye nawe yari yatwaye ubwo nyina yari amutwite. We ngo ubwo yatwitaga uyu mwana, yamukuriyemo kugeza ubwo agira amenyo menshi, imisatsi, amagufwa nk’ay'abantu bakuru ndetse na bimwe mu bindi bice by’umubiri.

Umwanditsi: Clementine Uwiringiyimna-InyaRwanda.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND