RFL
Kigali

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu ukomoka muri Côte d’Ivoire

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/11/2019 13:57
0

Nyuma y’iminsi itari micye rutahizamu ukomoka muri Côte d’Ivoire Drissa Dagnogo yari amaze akora igeragezwa muri Rayon Sports akanakina umukino wa Gicuti Rayon Sports yakinnye na Gasogi United, akanawitwaramo neza, birangiye ubuyobozi bw’iyi kipe bumusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri.Ni umukinnyi umaze amezi abiri mu Rwanda ageragezwa n’umutoza Espinoza kugira ngo arebe niba yavamo umusimbura mwiza wa Jules Ulimwengu wamaze kwerekeza ku mugabane wa Aziya.

Mu masa y’igitondo cyo kuri uyu wa kane ni bwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko bwamaze gusinyisha  rutahizamu Drissa Dagnogo amasezerano y’imyaka ibiri, buhita bunasohora amafoto arimo gusinya.

Uyu rutahizamu kandi usibye imyitozo yakoranaga na Rayon Sports, yanayikiniye umukino wa gicuti yatsinzemo Gasogi ibitego 3-1, akaba yaranatsinzemo igitego.

Drissa Dagnogo afite ubuhanga bwo gucenga yihuta akaba anafite imbaraga  nyinshi zamufasha guhangana n’ubwugarizi bw’ikipe yose bahura. Drissa agiye kujya afatanya na Sarpong Michael, ndetse na Yannick Bizimana mu gushakira ibitego Rayon Sports.

Umunsi wa mbere abafana ba Rayon Sports babonye uyu rutahizamu mu kibuga baramwishimiye byo ku rwego rwo hejuru dore ko yanabigaragarije agatsinda Gasogi United igitego, akanagora bigaragara ubwugarizi bwayo.


Dagnogo yasinyiye Rayon Sports kuzayikinira mu gihe cy'imyaka 2


Dagnogo yabanje mu kibuga ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Gasogi United

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND