RFL
Kigali

Nyabugogo: Igishanga cyarengewe hangirika imyaka myinshi, abaturage barataka igihombo-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:28/11/2019 10:23
0


Bamwe mu baturiye umugezi wa Nyabugogo baravuga ko amazi akabije yatewe n'imvura imaze iminsi igwa ari gutemba mu mugezi wa Nyabugogo yisuka muri Nyabarongo ari kubangiriza imyaka.




Imyaka y'abaturage yarengewe, hamwe wagirango ntiyahigeze

Abagezweho n'iki kibazo baganiriye na Inyarwanda n'abatuye mu karere ka Nyarugenge mu mudugudu wa Rutagarira ya Mbere, uwa Bwima ndetse na Gatare, bavuze ko amazi akabije ari gutemba muri uyu mugezi wa Nyabugogo yisuka muri Nyabarongo abasize mu gihombo gikabije kuko yabangirije imyaka. Umwe yagize ati"Igihombo ni kinini iyo ubona utera imyaka ntuyisarure aho atari kinini ni he".

Mugenzi we nawe wari uhafite imyaka twasanze yumiwe, ati"Twahombye byinshi, urabona ko hano hari imyumbati n'ibijumba byose byagiye". Yakomeje avuga ko abona bimeze nk'ibiza ku buryo yasabye abayobozi kugira icyo babaha nk'ubufasha

Uyu we aravuga ko usibye kwangiza imyaka aya mazi yarengeye iriba ryo ku Gasoko bavomagaho batishyuye ku buryo ubu bahuye n'ikibazo gikomeye. Ati"Hariya hirya ku giti cy'Inyoni, hari amazi tuvoma ariko bambwiye ko aya mazi yaharengeye utabasha kuvoma''.

Akomeza avuga ko nubwo atari ku ivomo rusange haboroherezaga kuko ari bugufi ugereranije n'aho ivomo riri kuko ho hazamuka. Bamwe muri aba baturage bavuga ko iki gihombo aribo bakitera kuko nta muturage wemerewe guhinga mu gishanga. Ati"Iyo umuntu ahinze impande y'igishanga aba yihombeye, wabaza iki se ari aha Leta?".

Mugenzi we w'umusaza nawe akomeza avuga ko bazi neza ko guhinga mu gishanga ari amakosa ariko bakarenga bakayakora, kuko baba bagira ngo hatarara. Ukurikije uko babisobanura kwishyira muri iki gihombo nibo ubwabo babyiteye. 

Kagorora Assouman umuyobozi w'umudugudu wa Bwima avuga ko badahwema kubibutsa ko bitemewe kuhahinga nyamara bo bagakomeza guhatiriza. Ati"Barabibwiwe kenshi cyane mu nama dukora, haba mu nama rusange y'abaturage n'umuganda".


Uyu murima w'ibigori ni uku wabaye

Akomeza avuga ko kuba babizi bitababuza guhatiriza bibwira ko wenda ejo imvura ishobora kugenda. Yongeye kubasaba kutongera kuhahinga kuko bitemewe. Iriba ryarengewe bavomagaho naryo yavuze ko bahavoma kandi nyamara barabibujijwe kuko ariya mazi ari mabi nk'uko akomeza abisobanura.

Ati"Ariya mazi ntabwo ari meza, hari ama robine ari haruguru yaho ijereka igura amafaranga 20 ariko bo ugasanga bajya kudaha ayo hasi". Iki ni ikibazo ubuyobozi bwagakwiye kuba bufatira ingamba zikomeye kuko abaturage bashobora kuhakura indwara zandurira mu mwanda. Umugezi wa Nyabugogo muri aka gace ubundi wari ukunze kuzura mu kwezi kwa Mata na Gicurasi.

REBA HANO INKURU IRAMBUYE

VIDEO: Eric Niyonkuru-InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND