Christian Eriksen umaze imyaka 6 akinira Tottenham hotspurs yo mu bwongereza yanze kongera amasezerano ngo akubirwe kabiri umushahara yahabwaga ku cyumweru muri iyi kipe, kubera ko ashaka kuyisohokamo mu kwezi kwa mbere akajya muri Real Madrid yagaragaje ko imwifuza cyane cyangwa akajya muri Juventus.
Nyuma
yuko ibyo gusohoka muri Tottenham byanze mu mpeshyi, Christian Eriksen umaze
igihe agaragaza ko atagishaka kuguma mu majyaruguru y’i Londre akinira iyi
kipe, muri Mutarama ashobora kwerekeza muri Espagne muri Real Madrid cyangwa mu
butaliyani muri Juventus nubwo na Manchester United imucungira hafi kuko nayo
imukineye cyane, yewe na Tottenham hotspurs akinira ntuiyifuza ko yayivamo.
Nyuma
yuko Bruno Fernandez ukinira Sporting club yo muri Portugal yongereye
amasezerano muri iyi kipe agatera umugongo amakipe atandukanye yo ku mugabane w’iburayi
yamwifuzaga arimo na Real Madrid ishaka kongera imbaraga mu bakina hagati mu
kibuga kuko nkuko umutoza Zidane yabitangaje, aho yavuze ko hakenewe andi
maraso mashya, icyizere cyose cyasigaye ku munya Danemark w’imyaka 27 Christian
eriksen.
Tottenham
Hotspurs iherutse gusinyisha Jose Mourinho nk’umutoza mukuru, akihagera
yababwiye ko mu bakinnyi akeneye kubakiraho ikipe Eriksen aza mu ba mbere, abwira
ubuyobozi ko bugamba kumuganiriza bakamwumvisha ko agomba kuguma muri iyi kipe,
yewe n’ibyo yasaba byose akabihabwa.
Ubuyobozi
bwa Tottenham bwegereye Eriksen bumubwira ko yemeye gusinya amasezerano mashya
muri iyi kipe yahabwa ibihumbi 150 by’ama pound avuye ku bihumbi 75 by’ama
pound yahembwaga buri cyumweru, gusa ariko Eriksen ibyo ntabikozwa kuko
yababwiye ko adashaka kongera amasezerano muri Tottenham.
Muri
uyu mwaka w’imikino Eriksen amaze gukinira Tottenham imikino 14, yatsinze
ibitego bibiri, muri rusange mu myaka 6 amaze muri iyi kipe amaze gukina
imikino 291, yatsinze ibitego 68.
Abafana
ba Tottenham bavuga ko batakwibagirwa Coup Franc za Eriksen ndetse n’amashoti
ye aterera kure akavamo ibitego.
Amakipe
akomeye ku mugabane w’iburayi hafi ya yose yagaragaje ubushake ko yifuza uyu musore ukina
hagati mu kibuga asatira muri Tottenham ndetse no mu ikipe y’igihugu ya
Danemark, gusa ariko Real Madrid yo muri Espagne, Juventus de Turin yo mu butaliyani
na Manchester United yo mu bwongereza nizo zihabwa amahirwe menshi yo kwegukana
uyu musore mu kwezi kwa mbere ubwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi
rizaba rifungura.
Eriksen umaze imyaka 6 muri Tottenham ntiyifuza kuyigumamo
Jose Mourinho yifuzaga kubaka Tottenham irimo Eriksen
Eriksen amaze gutsinda ibitego bibiri muri uyu mwaka w'imikino
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO