Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 ntabwo yahiriwe n’igice cyo gutora uhiga abandi ubushongore “Miss Supranational Elegance” cyegukanywe n’uhagarariye u Buholandi.
Irushanwa rya Miss Supranational riri kubera muri
Poland ku nshuro ya 11 aho ryitabiriwe n’abakobwa baturutse mu bihugu 85
bitandukanye birimo n’u Rwanda ruhagarariwe na Umunyana Shanitah.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2019,
abakobwa bari muri iri rushanwa barushanijwe mu gice cyo gushaka umukobwa ugiha
abandi mu bushongore, Miss Supranational Elegancy kiba ari igice gishya muri
iri rushanwa.
Abakobwa bose uko ari 85 batambukaga imbere y’akanama
nkempurampaka n’abandi bari aho bambaye amakunzu maremare.
Muri iki gice umukobwa
uhagarariye u Buholandi niwe wambitswe
ikamba agaragirwa n’uhagarariye Vietnam na Venezuela. Umunyana Shanitah kimwe n’abandi
82 basigaye batahiye aho.
Ku rundi ruhande Miss Umunyana Shanitah yagarutse mu
bakobwa 16 ba mbere bitwaye neza mu gace Miss Supranational Influencer
Challenge 6. Yaherukaga kugaragaramo muri aba bakobwa kuri challenge ya gatatu.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa tariki 06
Ukuboza 2019 ubwo hazatorwa uzasimbura Valeria Vazquez Latorre ufite iri kamba.
Abakobwa batatu barushije abandi muri Miss Supranational Elegance
Umukobwa uhagarariye u Buholandi niwe wambitswe ikamba
TANGA IGITECYEREZO