Impamvu nyamukuru ni uko umuntu aba afite gaz ituruka mu igogora ari nabyo bishobora gutuma umuntu agira ya nda nini ndetse rimwe na rimwe akaba yababara. Muri bimwe bishobora gutuma umuntu abyimba inda harimo kwireka kw’amazi mu mubiri, zimwe mu ndwara z’amara, kugugarara ndetse bishobora guterwa na bacterie yitwa Helicobacter pylori.
Iyi yavumbuwe n’abashakashatsi 2 bo muri Australia aho bavuga ko iterwa n’umwanda uturuka ku byo abantu barya, amazi yanduye n’ibindi nk’ibyo gusa biragorana cyane kumenya ko uyifite kuko idapfa kwigaragaza.
Ibimenyetso by’iyi bacterie ni ibi bikurikira:
Kubyimba inda, kubabara mu gifu ahagana hejuru,
gutura imibi, kugugarara cyangwa gucibwamo, kugira isesemi, kunanirwa kurya no
gutakaza ibiro
Ese ni gute wafasha umuntu ufite iyi bacterie
cyangwa wabyimbye inda?
Niba utekereza ko inda yawe ibyimbye kubera ya
bacterie ni byiza ko wihutira kujya kwa muganga kugira ngo harebwe impamvu
nyamukuru, ariko niba ubona bidakomeye cyane ariko ugahura n’ibibazo by’igogora
dore icyo twagufasha:
Fata cocombre imwe, indimu imwe, akayiko kamwe k’umutobe
w’igikakarubamba, akayiko kamwe k’umutobe wa tangawizi n’igice k’ikirahuri cy’amazi nurangiza
ubivange neza ubundi wongeremo akayiko k’ubuki kugirango bidasharira cyane
ubundi ujye ubinywa uko ubishatse.
Ibindi bishobora kugufasha kugabanya umubyibuho w’inda
harimo gukora massage, kujya muri sauna, imyitozo ngororamubiri, kwirinda
kunywa sodas no kurya za shikarete, kugabanya kurya umunyu cyane no gufata ibyo
kurya bikungahaye kuri fibre.
Src: santeplusmag.com