RFL
Kigali

Menya ibimenyetso byakwereka ko imyanda yabaye myinshi mu mubiri wawe n’uburyo wayikuramo

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/11/2019 9:14
0


Umubiri w’umuntu ukora nk’uruganda, hari byinshi bikorerwamo bigakorwa n’ibice by’umubiri bitandukanye, aho usanga buri gice gifite akazi kihariye gikora ariko nanone bikunganirana kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza.



Igihe rero bimwe mu bice by’umubiri bitari gukora neza, ni ha handi umuntu atangira kurwaragurika ndetse no kumva atamerewe neza. Muri iyo mikorere rero, habamo ibice bishinzwe gusukura umubiri (umwijima, impyiko, uruhu,…), kuko umubiri ubika imyanda myinshi iba yaturutse mu byo tuba twariye cyangwa se twananyoye.

 Dore bimwe mu byakwereka ko mu mubiri wawe hamaze kugwira imyanda

·         Umunaniro ukabije

·         Ubwivumbagatanye bw’umubiri (allergies)

·         Kwangirika k’uruhu

·         Ku gitsina gore bashobora kugira ibibazo mu mihango

·         Kurwara umutwe

·  Kumva ugugaye mu nda, igogora ritagenda neza ndetse ukagira n’impatwe (constipation)

·         Kwangirika kw’ibice bitandukanye biterwa n’udukoko (infection)

·         Kubabara mu ngingo zitandukanye

·         Kugira ibinya mu mikaya

·         Kubura ibitotsi

·         Kugira impumuro mbi cyane cyane mu kanwa

Hari rero n’indwara zishobora guterwa n’uko imyanda yabaye  myinshi mu mubiri.

1.Indwara y’isusumira (Parkinson’s disease)

2.Kubura ibitotsi (Insomnia)

3.Indwara z’umutima (Heart diseases)

4.Uburwayi bw’umunaniro uhoraho (Chronic fatigue syndrome)

5.Kanseri zitandukanye

6.Rubagimpande (Arthritis)

Ese wakora iki ngo ukure imyanda mu mubiri wawe?

Detoxification cyangwa se gusukura umubiri ni uburyo umubiri ukoresha ibice byawo bitandukanye mu gusohora imyanda mu mubiri, gusa hashobora no gukoreshwa ibindi binyobwa cyangwa ibiribwa mu gusohora imyanda mu mubiri (aha twavugamo nk’amazi, icyayi, imboga, imbuto n’ibindi…). 

Inzobere mu by’ubuzima yitwa Mark Hyman, umuyobozi w’ikigo cy’ubuvuzi cya Cleveland atanga inama zikurikira kugira ngo umuntu asohore imyanda igihe yabaye myinshi mu mubiri we. 

ü  Jya unywa amazi asukuye, byibuze Litiro imwe n’igice ku munsi (1.5L/day).

ü  Ni byiza kujya ku musarane byibuze hagati ya rimwe na kabiri ku munsi. Niba utajyayo, ukeneye ubufasha.

ü  Kurya imboga n’imbuto burya nabyo ni byiza kuko bifasha umubiri gusohora imyanda.

ü  Gabanya gukoresha cyane imiti n’ibindi bintu nk’itabi cyangwa ikawa.

ü  Gukora imyitozo ngororamubiri

ü  Gerageza kuruhuka

Kwirinda biruta kwivuza. Si ngombwa ko urya cyangwa unywe bimwe mu byo tuvuze ku gira ngo ukure imyanda mu mubiri ari uko wamaze kubona ibimenyetso. Igihe bishoboka ko waruhuka cyangwa wakora imyitozo ngororamubiri, yikore wirinde kurwara mbere y’uko unagaragaza ibimenyetso by’indwara.

Source: opr.news

Umwanditsi: Clementine Uwiringiyimana-inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND