Kugira ngo umubano wawe n’umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye urusheho kuba mwiza, hari amagambo uba ukwiye kwitwararika kumubwira cyane ko abantu n’ubusanzwe batakira ibintu kimwe.
Twifashishije
ikinyamakuru Le Babi.net twaguteguriye interuro 8 udakwiye kubwira cyangwa
kubaza umugore cyangwa umukobwa mukundana.
1.Kumusaba gukora ibyo umukunzi wawe wa mbere
yagukoreraga
Si byiza kuratira umugore cyangwa umukunzi wawe ibyo uwo yasimbuye yagukoreraga mu buriri. Igihe ukeneye ko umugore wawe cyangwa umukunzi wawe mushya agukorera ibyo umukunzi wawe mwatandukanye yagukoreraga, ikiza ni uko ubimwigisha ukamubwira ko ubikunda.
Icyo gihe nawe arabigukorera ariko iyo umubwiye ko umukunzi wawe wa kera yabigukoreraga yumva ko urimo kwicuza kuba mwaratandukanye ku buryo bishobora kurakaza umugore wawe akakubwira ati ‘uzamusange, wamusize utamureba’.
2. Warabyibushye
Iyo
umukunzi wawe yabyibushye nawe aba
abizi, nta mpamvu yo kubimwibutsa, akeka
ko ubimubwira kuko bitagushimishije. Ushaka ko bigabanuka wamufasha gukora
siporo no kurya neza aho guhora ubimubwira.
3. Iyo myenda ntabwo ikubereye
Uru ni
urugero rw’interuro ubwira umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe ikamubabaza.
Ikiza wamubwira ko imyenda yambaye utayikunze ukamuha ibisobanuro ariko iyo
umubwiye ko imyenda yambaye itamubereye yiyumvamo ko unenze imiterere ye.
4. Wakundanye n’abagabo bangahe?
Nta mubare
w’abagabo wagenwe umukobwa cyangwa umugore agomba gukundana nawo, ngo wenda
ube wabimubaza kugira ngo umenye ko yagejeje kuri uwo mubare. Si ngombwa rero
kumubaza iki kibazo kuko abagore benshi banga ikibazo nk’iki kandi nta n’icyo
cyongera ku mubano wanyu.
5. Urashaka kunsura?
Akenshi
umusore wasohokanye n’umukobwa aba ashaka ko uwo mukobwa anamusura. Ni byiza
kwirinda kumubaza iki kibazo ahubwo ukabimubwira mu buryo butari ikibazo kandi
buha umukunzi wawe amahitamo.
Wenda ukaba
wavuga uti ‘Si byiza ko ijoro turikesha turi hano’. Niba nanone ushaka kumuha
gahunda y’ubutaha mwari kumwe cyangwa mwarimo muvugana, sibyiza ko umubaza ngo
urashaka kunsura kuko ahita akeka ko ushaka ko muryamana. Ikiza umubaza aho
yifuza ko ubutaha muzahurira.
6. Urashaka guhura n’umuryango wanjye?
Kujyana
umukunzi wawe mu rugo iwanyu ni ikintu cy’ingenzi mu rukundo. Gishobora no
kugira icyo cyangiza mu rukundo rwanyu igihe umuryango wawe utari witeguye.
Kubaza umukobwa niba ashaka ko uzajya kumwereka umuryango wawe byumvikana nko
kubimuhatiriza. Aho kubimubaza wabimumenyesha ukamusaba ko azakubwira igihe
azaba yiteguye.
7. Byari bimeze bite?
Umuntu
mukundana ntatinyuka guhita akubwira ko hari ibitagenze neza kuko aba adashaka
kukubabaza, ikiza ni uko utegereza akazabikugaragariza mu bundi buryo
utabimubajije.
8. Sinkunda inshuti zawe
Aho kugira
ngo ubwire umugore wawe cyangwa umukunzi wawe ko afite inshuti mbi, ahubwo
umufasha kubona no guhitamo inshuti nziza akareka inshuti za kera.
Umwanditsi: Clementine
Uwiringiyimana-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO