Reka ibyo kurya byawe bikubere umuti! Ni amagambo yavuzwe na Hippocrate mu myaka ishize. Muri macye ibyo kurya ufata buri munsi bishobora kukwangiza cyangwa se bikagukiza bitewe n’ibyo ari byo.
Uyu munsi wa none, tuzi neza ko kugira ngo tugire
ubuzima bwiza ari uko turya ibyo dushaka cyangwa se byo twifuza ariko burya
siko biri kuko hari indyo yuzuye umuntu muzima aba agomba gufata kugira ngo
agire ubuzima bwiza.
Ariko se wari uzi ko ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa
ufata bishobora kugira uruhare mu mitekerereze yawe?
Mu byo kurya umubiri wacu wakira, ubwonko bufataho
20% bishatse kuvuga ko bukoresha imbaraga nyinshi cyane kugira ngo buhe amakuru
umubiri wose ndetse ubashe no gukora neza.
Umwe mu baganga mu bijyanye n’ubwonko, Eva Selhub, avuga ko
ubwonko bukenera kurya indyo yuzuye kuko iyo bitabaye ibyo bituma umubiri
urwara.
Ese bigenda bite?
Nk'uko uyu muganga akomeza abivuga, ibyo kurya dufata
bigira uruhare mu mitekerereze y’umuntu no mu marangamutima ye ariko hari ibyo
kurya by’ingenzi bifasha ubwonko cyane nk’imboga n’imbuto, muri make
ntitwanatinya kuvuga ko amara yacu ari ubwonko bwacu bwa kabiri kuko burya iyo
ntakirimo n’ubwonko ntibukora neza.
Dr. Drew Ramsey kandi na we yemeza neza ko ibyo kurya bikomoka mu nyanja bigira ingaruka nziza ku bwonko kuko bifasha cyane mu mikurire yabwo. Ibindi byo kurya bifasha ubwonko kugubwa neza ni: amafi, imboga rwatsi, amavuta ya olive, avoka, imbuto zitandukanye, karoti, epinard n’ibindi.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO