RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Muri Ghana umugabo yakoze ubukwe n'abagore 3 ku munsi umwe

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:26/11/2019 8:34
0


Kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2019 ni bwo umugabo wo muri Ghana uzwi nka Osman Hafiz yakoze agashya akora ubukwe n’abagore 3 ku munsi umwe ndetse yanarangiza akabatuza ahantu hegeranye. Uyu mugabo ubwo yatangaga ubutumire abinyijuje ku mbuga nkoranyambaga abantu ntibabyemeye kugeza ubukwe bubaye.



Osman Hafiz yaciye agahiho ko gukora ubukwe n'abagore 3 ku munsi umwe bose babizi ndetse bukanatahwa n'uruvunganzoka rw’abantu baje kureba aka gatangaza. Uyu mugabo bijya gutangira yatanze ubutumire avuga ko agiye gushaka abagore 3 ndetse bose bakazasezerana ku munsi umwe gusa benshi mu babonye ubu butumire bagize ngo ni bimwe by'iyi minsi binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga hagamijwe gusetsa abantu.

Osman Hafiz yarakomeje ndetse byaje kurangira ubukwe bwe butashye asezerana n'abafasha be batatu kuri uyu wa Gatandatu washize, gusa abantu benshi na n'ubu ntibarabyemera kuko birasa n'ibidasanzwe. Ingingo nyamukuru yatumye abantu benshi badapfa kubyemera ni uko muri uyu muhango w'ubukwe nta muntu wari memerewe gufata ifoto n'imwe. Uku ni ko ubutumire bwa Osman Hafiz bwatambutse bumeze

Aba bagore bose mbere y’icyumweru y'uko ubu bukwe buba bose bari baratanze ubutumire ko bagiye gukora ubukwe. Abagore ba Hafiz ni; “Yidana Sikena, Ali Kamara na Yakubu Huzaima. Igitangaje ni uko iyo hagize ubazwa ibijyanye n'urwo akunda uyu mugabo asubiza atazuyaje ko yihebeye umutima w'uyu mugabo ndetse ko yumva ntacyo bimutwaye. Uyu mugabo n'abagore be batuye mu gace kitwa Wale ko mu Burasirazuba bwa Ghana.Ikintu cyaje gutangazwa ni uko ku munsi w'ubukwe bitari byemewe gufata ifoto, kuko uburyo bwose bwari bubujijwe amafoto yasakaye ni uyu mugabo ubwe wayishyiriye ku mugaragaro ndetse anerekana uko arimo kurya ukwa byuki hamwe n'abo yihebeye uko ari 3 kugeza ubwo afashe umwanzuro wo kubashakira umunsi umwe.

Aka gahigo ko gukora ubukwe n’abagore barenze umwe ku munsi umwe ntigakunze kugaragara kuko biba bigoye gusa muri Uganda mu mwaka wa 2017 hari umugabo wabikoze, muri 2012 muri DRC hari umugabo w'umupasiteri nawe wabikoze undi wabikoze yabikoze muri 2017 akaba ari uwo muri Nigeria.

Src: legit.ng, theghanareport.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND