RFL
Kigali

Urukundo rw'inzozi! Young Grace yateye imitoma umusore mu ndirimbo nshya yise "Angelo"-VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:25/11/2019 9:18
1


Umuraperikazi Young Grace yashyize hanze indirimbo nshya yise Angelo ikubiyemo amagambo y’urukundo abwira umusore abona mu nzozi. Iyi indirimbo yitwa Angelo yakozwe na Evidecks ikaba iri mu njyana Reggae mu gihe amashusho yayo yakozwe na musaza wa Young Grace, King Philosophe.



Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’urukundo Young Grace abwira umusore uba waramutwaye umutima akamugereranya n’agahugu gatera akandi kakakigarurira, kubera uburyo amwereka urukundo ruherekejwe n’ibikorwa kandi akaba umunyangeso nziza.

Muri iyi ndirimbo Young Grace yumvikana nk’uri mu rukundo ariko rw’inzozi nk’uko abiririmba mu nyikirizo no mu gitero cya kabiri. Ati “ Ndamutse nkubonye ntiwakwivuga izina, nakwise Angelo kandi wenda witwa Sina…”

Iyi niyo ndirimbo ya mbere Young Grace ashyize hanze ivuga ku rukundo kuva yakwibaruka umwana we w’umukobwa yise Diamante muri Kanama uyu mwaka. Mbere yo kwibaruka Young Grace yari yashyize hanze indirimbo zivuga ku mwana we yari atwite imwe ayita “You Can Do Better” indi ayita “Diamante”.

Young Grace yaririmbye umusore abona mu nzozi

REBA INDIRIMBO NSHYA YA YOUNG GRACE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mimyy alice4 years ago
    Nziza cyane. Courage à maman diamante a.k.a young grace





Inyarwanda BACKGROUND