Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’urukundo Young Grace abwira umusore uba waramutwaye umutima akamugereranya n’agahugu gatera akandi
kakakigarurira, kubera uburyo amwereka urukundo ruherekejwe n’ibikorwa kandi
akaba umunyangeso nziza.
Muri iyi ndirimbo Young Grace yumvikana nk’uri mu rukundo ariko rw’inzozi nk’uko abiririmba mu nyikirizo no mu gitero cya kabiri. Ati “ Ndamutse nkubonye ntiwakwivuga izina, nakwise Angelo kandi wenda witwa Sina ""
Iyi niyo ndirimbo ya mbere Young Grace ashyize hanze ivuga ku rukundo kuva yakwibaruka umwana we w’umukobwa yise Diamante muri Kanama uyu mwaka. Mbere yo kwibaruka Young Grace yari yashyize hanze indirimbo zivuga ku mwana we yari atwite imwe ayita “You Can Do Better " indi ayita “Diamante ".
Young Grace yaririmbye umusore abona mu nzozi