Abana bane muri batanu ku isi bafite hagati y'imyaka 11 na 17 ntabwo bakora imyitozo ngororangingo ihagije, nkuko bikubiye mu isesengura rya mbere ryatangajwe ryo muri ubu bwoko.
Ishami ry'umuryango w'abibumbye
ryita ku buzima (OMS / WHO) rivuga ko ubuzima bw'abana buri kuhangirikira, cyo
kimwe n'imikurire y'ubwonko bwabo no kumenya kubana n'abantu.
OMS ivuga ko kunanirwa gukora
nibura imyitozo ngororangingo mu gihe cy'isaha imwe ku munsi ari ikibazo
cyugarije isi haba mu bihugu bikize no mu bikennye.
Mu bihugu bine gusa mu bihugu 146
byakorewemo ubushakashatsi, abahungu bagaragaye ko bakora imyitozo
ngororangingo cyane kurusha abakobwa.
Ni hafi buri kintu cyose gituma
umutima utera vuba ndetse kigatuma ibihaha bikora cyane ukahagira.
Birimo nko:
§
Kwiruka
§
Kunyonga igare
§
Koga mu mazi magari
§
Gukina umupira w'amaguru
§
Imyitozo ngororangingo
§
Gusimbuka,...
Intego ni ugukora imyitozo
ngororangingo yoroheje cyangwa ikomeye mu gihe cy'iminota 60 ku munsi.
Dr Fiona Bull, ukora muri OMS, yagize ati: "Ntabwo mbibona nko kwigerezaho". "Ni ibintu bifitiwe gihamya ko bituma ubuzima bumera neza ndetse n'imikurire ikagenda neza".
Ikinyuranyo kiri hagati y'imyitozo
ngororangingo yoroheje n'ikomeye, ni uko iyoroheje ari imwe ushobora gukora
unaganira n'umuntu, mu gihe ikomeye yo utabishobora kubera kwahagira, nkuko OMS
ibivuga.
Kuki
ibi ari ibyo kuzirikana?
Impamvu
y'ingenzi ni uko ari ubuzima, bwo muri iki gihe no mu kiri imbere.
Mu
gihe cya bugufi, bisobanuye ko wagira:
§
Ibihaha n'umutima bikora neza
kurushaho
§
Amagufa n'imitsi bikomeye kurushaho
§
Ubuzima bwo mu mutwe bwiza kurushaho
ndetse n'imibereho myiza muri rusange
§
Kugabanya ibiro
Dr Regina Guthold, na we ukora muri
OMS, agira ati: "Ingimbi n'abangavu bakora imyitozo ngororangingo biba
bishoboka ko nibamara no kuba bakuru bazakora imyitozo ngororangingo".
Kandi uko igihe kigenda gishira
ukora imyitozo ngororangingo, bishobora no kugabanya ibyago byo kurwara indwara
nyinshi zirimo nk'indwara y'umutima n'imitsi yo mu bwonko, ndetse n'indwara ya
diyabeti ('diabète') yo mu cyiciro cya kabiri.
Ariko abashakashatsi bavuga hari
n'ibimenyetso bikomeje kwiyongera byuko gukora imyitozo ngororangingo ari byiza
mu mikurire y'ubwonko.
Dr Guthold ati: "Batekereza
neza kurushaho, bakiga biboroheye, [kandi] bagira imyitwarire irushijeho kuba
myiza mu kubana n'abandi".
None
abana babaye abanebwe?
Nta gisubizo kimwe wabona cyasubiza
ku mpamvu ikigero cyo gukora imyitozo ngororangingo mu bana kiri hasi cyane,
ariko hagiye hari ibihurirwaho by'ingenzi.
Kimwe ni uko hasigaye hibandwa cyane
ku kwiga cyane kurusha gukora imyitozo ngororangingo.
Leanne Riley, umwe mu bakoze ubwo
bushakashatsi, agira ati: "Urubyiruko rwo muri iki gihe rushishikarizwa
gukora cyane, kwigira ibizamini".
"Akenshi mu gihe kirekire cyane
cy'umunsi, baba bicaye mu ishuri bakora imikoro, nuko ntibagire akanya ko
kurushaho gukora imyitozo ngororangingo".
Abashakashatsi banavuga ko hari
ibibazo bijyanye no kugira umutekano ahakorerwa siporo n'imyidagaduro, hakaba
mu bushobozi bwa benshi cyangwa kuhagera bikoroha.
Bavuga nko nk'imihanda imwe itarimo
umutekano ituma bidashoboka kuyinyongeramo igare cyangwa kuyigendamo ku maguru
ugiye ku ishuri cyangwa gusura inshuti.
Hari
ibihugu bigerageza kurusha ibindi?
Ubu bushakashatsi bwa OMS bwasanze
ko muri rusange kudakora imyitozo ngororangingo ari ikibazo kiri ku isi hose,
kuva mu mahanga ya kure nko muri Afghanistan kugera no muri Zimbabwe.
Bangladesh ni yo ifite ikigero cyo
hasi cy'abadakora siporo, ariko 66% by'abana (ni ukuvuga abana babiri muri buri
bana batatu) ntabwo ku munsi bafata isaha yo gukora imyitozo ngororangingo.
Abahungu bo muri Philippines
(bangana na 93%) n'abakobwa bo muri Koreya y'Epfo (bangana na 97%) ni bo ba
nyuma mu gukora imyitozo ngororangingo, nkuko ubu bushakashatsi bwa OMS
bubivuga.
Izindi
mpuguke zibivugaho iki?
Dr Mark Tremblay, ukora mu kigo
cy'ubushakashatsi cy'ibitaro bivura abana bya Children's Hospital of Eastern
Ontario muri Canada, agira ati:
"Impinduramatwara
y'ikoranabuhanga yahinduye bikomeye kugenda kw'abantu mu guhindura aho baba
n'uko babayeho, uko biga, bakora akazi, bakina, batembera, ikomeza kugenda
ibashyira mu kato ko kuguma mu nzu, akenshi bicaye ku ntebe".
Ati: "Abantu basigaye basinzira
igihe gito kurushaho, bakicara igihe kinini kurushaho, bakagenda n'amaguru
gacye cyane, bakagenda mu modoka hafi buri gihe, kandi bakora imyitozo
ngororangingo micye cyane ugereranyije na mbere".
Prof Russell Viner, ukuriye ikigo
cy'Ubwongereza cy'abaganga bavura abana, yavuze ko ibikubiye muri ubwo
bushakashatsi bwa OMS "bihangayikishije".
Ati: "Abana bakora imyitozo
ngororangingo kurushaho bagira ubuzima bwiza n'imibereho myiza kurushaho kandi
muri rusange bitwara na neza mu ishuri [mu masomo]".
"Dukwiye korohereza abana
n'urubyiruko bagashobora gukora imyitozo ngororangingo bakagira ubuzima bwiza -
ibi biroroshye kubivuga kurusha kubikora".
Src: bbc.com
TANGA IGITECYEREZO