RFL
Kigali

Yverry yateguje kumurika Album agereranya n’umunsi w’ubukwe bwe-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/11/2019 6:43
0


Umuhanzi Rugamba Yverry ukoresha izina rya Yverry mu muziki uherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Amabanga”, yemeje ko ageze kure imyiteguro yo kumurika Album ya mbere yise “Love you more” agereranya n’umunsi w’ubukwe bwe.



Ibi uyu muhanzi yabitangarije mu gitaramo umuhanzi Social Mula yamurikiyemo Album ye ya mbere yise “Ma Vie” cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village mu ihema rya Akagera ahazwi nka Camp Kigali.

Yverry ni umwe mu bahanzi bashyizwe ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo cya Social Mula ndetse kenshi yagiye agaragaza ko ashyigikiye mugenzi we wafashe umwanzuro wo kumurika Album ishushanya urugendo rw’imyaka itandatu amaze mu muziki.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Rugamba Yverry yavuze ko amaze igihe anoza kumurika Album ya mbere azakubiraho indirimbo zamuranze kuva atangiye umuziki kugeza ubu. Uyu muhanzi yanasohoye urupapuro rutumira abantu mu gitaramo cye.

Yifashishije iki gitaramo yatumiye abacyitabiriye kuzitabira n’icye. Yavuze ko “Love you more” yitiriye Album ye ari indirimbo ye yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere. Avuga ko umunsi azamurikiraho Album ya mbere awugereranya n’ubukwe bwe.

Yagize ati “Ni Album ya mbere ngiye kumurika iranga urugendo rwanjye rw’umuziki. Kuri njye ndabigereranya n’ubukwe bwanjye kuko ni umunsi udasanzwe mu buzima bwanjye.”

Yverry yavuze ko ataremeze neza abahanzi azifashisha mu gitaramo azakora amurika Album ariko ko yatangiye kubatekerezaho. Uyu muhanzi azamurika Album kuwa 14 Gashyantare 2020 ku munsi w’abakundanye uzwi nka ‘Saint Valentin’.

Ni umwe mu banyeshuri bari ku isoko ry’umuziki batanzwe n’ishuri rya muzika rya Nyundo. Indirimbo ze zamuhesheje umugati mu bukwe yagiye aririmbamo ahanini bitewe n’amagambo y’urukundo azigize.

Yamenyekanye binyuze mu ndirimbo “Nkuko njya mbirota”, “Uragiye”, “Uzambabarire” n’izindi. Ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite! Amaze kuririmba mu bitaramo no mu birori bikomeye kandi yanakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.

Umuziki umaze kumugeza kuri byinshi kuko yashinze ‘studio’ ye bwite ndetse afite n’indi mitungo irimo n’imodoka. Amaze iminsi avugwa mu rukundo n’umukobwa udahisha amarangamutima ye ku rubuga rwa instagram, bari kumwe no mu gitaramo cya Social Mula.

Umuhanzi Yverry yatangaje ko kuwa 14 Gashyantare 20120 azamurika Album ya mbere

Yverry aherutse gusohora indirimbo yise "Amabanga"

Dj Diallo wacuranze mu gitaramo cya Social Mula

Producer Pacento n'umukunzi we Queen Nitha

Abanyarwenya Japhet na 5K Etienne biyomoye muri Daymakers

Kanda hano urebe amafoto menshi

YVERRY YARIRIMBYE NEZA AHISHURA KUMURIKA ALBUM KURI SAINT VALENTIN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND