Kigali

Amikoro atumye umuraperi Racine abura mu muziki nyarwanda umwaka wose-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:23/11/2019 19:25
0


Kuba adafite abamufasha mu muziki, kandi nawo ubwawo ukaba usaba ubushobozi no gutegura, ni byo byatumye umuraperi Racine abura mu muziki nyarwanda uyu mwaka.




Racine ubushobozi butumye abura mu muziki

Uyu muraperi ari hafi kuzuza imyaka 3 izina rye riri mu bakora injyana ya Hip Hop mu Rwanda. Umwaka ushize ni bwo yatangiye kwigaragaza cyane nk'ushaka kuzamura indi miririmbire ya Rap isa n'iyihuta ikorwa n'ibindi byamamare bifite amazina akomeye ku isi nka Busta Rhymes n'abandi.

Umwaka ushize ibihangano bye byumvikana ku ma Radio menshi, ari nako atumirwa mu biganiro by’imyidagaduro. Azwi mu indirimbo “Agahugu”,” Nzura” n’izindi zirimo n'izo yagiye ahuriramo n’abandi bahanzi. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, yavuze ko kubura mu muziki muri uyu mwaka byatewe no kubura ubushobozi.

Ati”Ntabwo mfite umuntu umfasha nta nzu ifasha abahanzi mbarizwamo, kandi gukora umuziki binsaba amafaranga menshi kuko mba nifuza gukora ibyiza. Iyo ukoze ibyiza ubutaha bigusaba gukora ibindi nkabyo ukabishimangira”.

Akomeza avuga ko inzitizi yahuye nazo muri uyu mwaka ari ubushobozi ariko akizeza abakunzi be ibikorwa byinshi umwaka utaha. Avuga ko ubu afite imishinga myinshi muri studio. Ati”Ubu mfite indirimbo 7 muri studio kandi naririmbye no mu bundi buryo abantu batazi mfite izindi mpano umwaka utaha nzabibereka bashonje bahishiwe”. 

Yavuzeko ikica Hip Hop yo mu Rwanda ari abayikora ubwabo. Ati”Ikintu kica Hip Hop yo mu Rwanda ni twebwe ubwacu, ntabwo ari injyana kuko turayishoboye yicwa natwe, ni twe dufite ikibazo kurenza injyana”. Aha yagaragaje ko abayikora ahanini aribo bayangiza cyane cyane abakoresha ibiyobyabwenge bikabagiraho ingaruka zirimo kubasubiza inyuma n’ibindi.

Kuba abakuru muri iyi njyana baragiye bagaragara mu bakoresha ibiyobyabwenge avuga ko byasize icyasha na barumuna babo. Ati”Nta kuntu umuntu yaza kumfasha kandi yaragerageje gufasha mukuru wanjye akamunanira”. Ibi yavuze ko bibabaza kandi bigaca intege abashobora gushora imari yabo mu muziki.

 REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND