RFL
Kigali

Menya ibibera mu materaniro ya Kanye West biri gutungura benshi ndetse n’icyatumye yiyegurira Imana agakizwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/11/2019 21:05
4


Guhindura umuvuno kwa Kanye West biri kuvugisha benshi. Uyu mugabo usanzwe amenyerewe mu muziki w’indirimbo zidahimbaza Imana (Secular music), yatunguye benshi ubwo yafataga umwanzuro wo kwiyegurira Imana agashinga idini rya gikirisitu aho azajya atambutsa ubutumwa bwiza biciye mu ndirimbo ndetse no mu ivugabutumwa.



Ibi byatangiye ubwo Kim Kardashian umugore wa Kanye West yatangazaga umuzingo w’indirimbo (album) y’umugabo we iriho indirimbo zihimbaza Imana, akaba ari album yiswe 'Yesu ni umwami' (Jesus is the King), ni bwo ryari itangiriro ryo kwaguka bya nyabyo cyangwa se gukizwa kwa nyako kwa Kanye West, atangira gushyira imbaraga mu myizerere ya Gikristu.

Kubera ihangana ryari rimaze iminsi hagati ye na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryazamuye kumenyekana kwe cyane, binatuma no mu gihe atangaje ko yiyeguriye Imana abona imbaga nyamwinshi imukurikira ndetse no kunguka abafana benshi bamwiyungaho. Kanye West yaje kuva byanyabyo muri politiki mu ntangiriro za 2019. 

Aho umwanya yahaga ibijyanye na politiki ari wo yahise asimbuzamo amateraniro yo ku cyumweru. Gusa nanone ntiyavuye burundu muri politike, dore ko aherutse gutangaza ko aziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2024. Nubwo Kanye West mu buzima bwe atigeze aterwa ipfunwe no kuzana iby'amadini mu bihangano bye, atangaza ko gushyiraho aya materaniro yo ku Cyumweru ari igitondo gishya kuri we.

Bijyanye n’ukuntu Kanye West akunda umuziki, Imideri ndetse na Yesu Kristu, amateraniro yo ku Cyumweru ubu ni yo asigaye yarigaruriye imbuga nkoranyambaga ze z’itandukanye. Nubwo aya materaniro ye adashishikaza amadini yose, ariko byaje kugaragaza uguhinduka kwa Kanye West.

Ushobora kwibaza uti “Aya materaniro yatangiye ryari? Mbese abera he? Ese iyo uyitabiriye bigenda bite?

Kanye West arimo gusenga imbere y'abayoboke be 

Ku wa 6 Mutarama 2019 ni bwo amateraniro yatangiye kumugaragaro,akaba asigaye aba buri Cyumweru. Aya materaniro agenda abera ahantu hatandukanye, buri cyumweru. Nk'uko tubikesha Variety, amateraniro yabanje kujya akorerwa mu nyubako za Kanye West ziherereye muri Calabasas, Burbank ndetse no muri Los Angeles. 

Aya materaniro akaba afite umwihariko kubera ko akenshi abayitabitra baba batumiwe ndetse no kuyajyamo uyinjiyemo akaba abanza gusinya amasezerano yo kuba yashyirwa ku karubanda ni ukuvuga mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga. Amateraniro ye aheruka yaberaga Chicago ndetse na Yomingi (Wyoming), Ohiyo (Ohio).

Hari impuzankano abateranye n’abaririmbyi bambara!Kanye West ari kubwiriza abayoboke be

Nk'uko imbuga zitandukanye zibigaragaza muri aya materaniro umuntu ushinzwe ibikorwa atangaza impuzankano bazambara muri ayo materaniro mbere ho iminsi mike. Ushinzwe ibikorwa yasobanuye impamvu y’iki gitekerezo kuri televiziyo ya Netflix mu kiganiro kitwa “Umushyitsi wanjye umutumirwa ukurikira ntabyo kwirirwa yivuga” (My Next Guest Needs No Introduction) gikorwa na David Letterman. 

Aho yagize ati “Ni gitekerezo twagize cy'uko twafungura imitima, tugakora umuziki twatekereje ko uri umwimerere, kandi w’ingirakamaro uko byashoboka kose kandi tukabikora isaha imwe buri cyumweru, kandi tukagira ikintu aho abantu bajya baza bagahurira hamwe kandi bakagubwa neza hamwe n’imiryango yabo.”

Korali ya Kanye West yitwa Abatoranijwe “The samples”. Phillip Cornish ni we ushinzwe kuyobora umuziki hamwe na Nikki Grier mu kwandika amagambo ku ma television ndetse na Steve Epting mu gushyira amajwi ku murongo. Amateraniro arangwa no kuririmba indirimbo zishingiye ku iyobokamana, yaba ari iza kera zasubiwemo cyangwa iz'amakorari ya gikirisitu. 

Ikindi wamenya ni uko aya materaniro akomeje kugenda yaguka ubwo Kanye West atangiye no kugenda atumira n’abapasitori bakomyeye. Mu minsi ishize yatumiye umupastori ukomeye cyane muri Amerika witwa Joel Osteen mu materaniro ye "Sunday Service Experience at Lakewood church". Mu bandi b'ibyamamare ku isi muri Gospel bashyigikiye Kanye West harimo n'umuhanzi Kirk Franklin banakoranye indirimbo 'Ultralight beam'

Nk'uko tubikesha The Source, Kirk Franklin yaragize ati "Ni umuvandimwe wanjye, reka umuziki wa Gospel umwomore". Usibye kuririmbira Imana benshi bagafashwa, Kanye West ari no gucuruza cyane ijambo amateraniro yo ku cyumweru “Sunday Service” ku bwoko bw’imyambaro itandukanye harimo iyambarwa hasi, amakanzu, inkweto, ku ngofero, amashati, furari, amajipo, amasogisi n’udupira two hejuru.

Ese ubundi intego y'aya materaniro ni iyihe? Ese koko bagamije gukorera Imana cyangwa hari ikibyihishe inyuma?Kanye West n'abayobocye be 

Ugarutse ku byo Kim Kardashian umugore wa Kanye West yatangaje ushobora kwisubiza bimwe muri ibibazo n'ubwo utaba ijana ku ijana uzi neza ko ari byo. Kim Kardashian yagize ati “Iyo abantu benshi batekereje amateraniro ya Kanye West, imitima ihita itekereza umuziki mwiza, ikirere kirimo impumeko nziza, kandi nanone birazwi ko yitabirwa n’ibyamamare, ariko nubwo aya materaniro akomeje kuzamuka cyane mu byamamare bitandukanye no mu bafana.

Icyatumye West atangiza iki gikorwa kwari ukugira ngo ubwe abanze yivure cyangwa yikize cyagwa abanze ubwe abatuke! Ati kuko ibi byari ibintu bye ku giti cye, kandi nanone byari iby’umuryango n’inshuti. Kuko yari yishimiye uburyo yavutse mo ubwa kabiri kandi agacungurwa na Yesu Kirisitu."

Akomeza asobanura ko n'ubwo aya materaniro akomeje Kanye West akaba atumira abapasitori ibihe ku bindi, ntabwo ari urusengero cyangwa idini nk'ibisanzwe. Ahubwo igice kinini ni minisiteri y’umuziki, kuko Kanye West atigeze ajya kwandikisha idini ye nk’umuryango udaharanira inyungu ngo atazajya atanga umusoro, kugira ngo agire idini yemewe n’amategeko, ahubwo ari urusengero rw’Imana n’abakirisitu. Kuko byatangiye agira ngo bimukize ubwe none bikaba ari ikintu yifuza ko yasangiza buri umwe wese.

Hari abafata ibi Kanye West ari gukora nk'iturufu yo gucuruza umuziki we bagendeye ku cyanditswe 2 Timoteyo 3:5 havuga ngo "Bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako", gusa nanone benshi cyane bavuga ko ari Imana iri kumukoresha kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kuri benshi. Umuririmbyi umwe yaragize ati 'Guhinduka birashoboka biterwa n'icyo umuntu yahisemo'. Wasanga koko Kanye West yarahindukiriye Imana, gusa bibaye ari byo cyangwa atari nabyo, icyiza ni uko hari benshi bari kwihana kubera kubwirizwa na Kanye West.

Kanye West hamwe na Pastor Joel Osteen


Kanye West n'umuryango we

REBA UKO BYARI BIMEZE MURI 'SUNDAY SERVICE AT LAKEWOOD CHURCH' HAMWE NA KANYE WEST


Src: www.cheatsheet.com/www.thefader.com 

Umwanditsi: Niyibizi Honoré Déogratias-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nestor4 years ago
    Birateye amakenga kubantu dusanzwe tuzi ko ari aba illuminati,gusa birafasha abandi Ariko nimba ari ukuri ntaworeka gushima!
  • Umuhoza4 years ago
    Inkuru yanditse neza keep it up
  • SIBORUREMA Protais4 years ago
    Apfa kuba abwiriza inkuru nziza ya Yezu kirisitu,adahanura ibinyoma kuko ubeshya rimwe umuntu,ubwa kabiri yishakira Indi naira imunogeye!
  • Mugisha Abel 4 years ago
    Yahixmoneza Umusaza Nibimushobokera





Inyarwanda BACKGROUND