Umuhanzi Senderi Hit yagizwe Ambasaderi wa kompanyi y’itumanaho ya Airtel-Tigo binyuze muri gahunda ya #TeraStori.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2019 mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare 2019 ni bwo Senderi Hit yashyize umukono ku masezerano y’uko agiye kujya yamamaza anatarama mu bitaramo bya ‘Tera Stori na Airtel.
Senderi Hit yabwiye INYARWANDA ko ari amahirwe
adasanzwe yagize yo kwongera gukorana n’iyi kompanyi ya Airtel kuko baherukaga
gukorana mu mwaka wa 2017 ari kumwe na King James.
Yagize ati “Ubu aka kanya tuvugana nongeye guhabwa amahirwe adasanzwe na Airtel Rwanda kuba Ambasaderi wayo. Ubu maze gusinya kontaro. N’iyo ni Simcard idasanzwe bampaye iyo nguhamagaje irimo za Gatatu gusa. Ubu mbaye Ambasaderi wa Airtel-Tigo muri gahunda ya “Tera Stori”.
Yungamo ati “Nyagasani yongeye kureba ukuntu nkora cyane indirimbo zanjye nzishyira abaturage mu masoko no mu mirenge yose none aransubije. Ndashimira abayobozi ba Airtel bangiriye icyizere nanjye sinzabateguha.”
Senderi abonye iyi kontaro mu gihe aheruka gushyira hanze indirimbo yakoreye abamotari yise ‘Moto zitunze imiryango’. Uyu muhanzi kandi yanahawe nimero nshya ya Airtel-Tigo azajya akoresha kuva uyu munsi.
Mu bari kwamamaza gahunda ya “Tera Stori” harimo na Gaju Anita wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019 na Niringiyimana Emmanuel wahanze umuhanda wa 7Km ku ivuko. Kugura gahunda ya “Tera Stori” ukanda *255*4# ukemeza, hanyuma ugakurikiza amabwiriza.
Senderi yaririmbiye mu Murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare muri gahunda ya 'Tera Stori'
Senderi Hit yaherukaga gukorana na Airtel mu mwaka wa 2015
SENDERI AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO 'MOTO ZITUNZE IMIRYANGO'
TANGA IGITECYEREZO