Hope Olusegun Aroke ufunze azira gukora ubujura bukabije abinyujije mu kwiba abantu akoresheje murandasi mugiye amaze imyaka igera kuri 7 muri 24 agomba kuzafungwa, yongeye kwigaragaza acucura atagira ingano. Uyu mugabo biravugwa ko ashobora kuba yari amaze kunyereza agera kuri miliyoni $1
Aroke wari usanzwe afungiye muri gereza ya Lagos azira
gukora ubujura yakoze yifashishije murandasi akaza gukatirwa igifungo kingana
n'imyaka 24 aho yagitangiye mu mwaka wa 2012 akaba yari amaze imyaka igera kuri 7, kuri uyu wa kabairi ikigo cyo muri Nigeria kigenza ibyaha ”Economic and Financial
Crimes Commission (EFCC)” cyatangaje ko yongeye gufatwa acucura asaga
miliyoni $1 ndetse byaje no kugararaga ko uyu mugabo n'ubwo yari afunze akoresha telefone ndetse na murandasi (internet). Ibi bintu uyu mugororwa yari atunze byaje gutuma abona uburyo bwo gukora icyaha ubugira kabiri.
Nk'uko ikinyamakuru BBC.com kibitangaza uyu mugabo yari asanzwe yigira mu mahoteli ahenze ndetse akenshi akaba yajyaga atemberana n’umugore we n’abana be ndetse ngo yiguriraga imodoka zihenze n’amazu kandi ari muri gereza. Gusa byaje kugaragara ko amafaranga yanyerezaga yose yayanyuzaga kuri konte y’umugore we. Iminsi iba myinshi igahimwa n'umwe kuko kuri iyi nshuro ntibyamuhiriye. Uyu mugabo yari yarafunguye konte zigera kuri 2 aho yakoreshaga amazina mahimbano “Akinwunmi Sorinmade”.Aroke uhamwa n'icyaha cy'ubujura bunyuze mw'ikoranabuhanga
Ikintu cyababaje abaturage ba Nigeria ni uko uyu mugabo
byavugwaga ko afunze ariko akaba yarahawe uburenganzira busesuye bungana uku. Ikigo
“Economic and Financial Crimes Commission (EFCC)” gitangaza ko uyu mugabo icyaha
cye cyari mpuzamahanga kuko yashizwaga kwiba ku migabane igera kuri 2. Aroke yikoreraga ubucuruzi ndetse yari ameze nk'uwahawe ahantu ho kujya gutecyerereza
imishinga kuko yakoraga ubucuruzi buhambaye ndetse burenze n'ubwo abaturage
bamwe bari hanze bakora kubera ubwisanzure yabaga afite muri iyi gereza.
Nk'uko ikigo cya EFCC cyabitangeje Aroke
ubwo yafungwanga muri 2012 yafunzwe nk'umunyeshuli ndetse kinavuga ko hari n'abandi
bagenzi be bagera ku 8 baheruka gutabwa muri yombi bazira iki cyaha cyo kwiba
bakoresheje murandasi. Ubu ubwoba ni bwose ku bacuruzi ndetse na barwiyemeza
mirimo kubera aba banyeshuli bari kwibasira benshi babanyaga
utwabo bunyago hifashijwe murandasi. Abaturage ba Nigeria bafite impungenge ko bishobora kuzababera ikibazo ku ngendo bakoraga hirya
no hino kubera ubu bujuru bwuzuyemo ikoranabuhanga riri gufata intera bakavuga ko
bishobora kuzatuma batajya bahabwa VISA.
Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko giheruka guta muri
yombi abagera kuri 80 babaziza iki cyaha cyo kwiba za banki bakoresheje
ikoranabuhanga ndetse batangaje ko umubare munini w'aba bajura baturuka muri Nigeria. Umwe
mu bayobozi ba FBI “Michael Nail”we atangaza ko ubu mu bibazo bari guhura nabyo
iki cyo kwiba za banki hifashishijwe ikoranabuhanga ”Modern-day bank robbery”
kiri ku isonga ndetse avuga ko iki aho kigoraniye ari uko ababikora biba bigoye
kubafata kuko bishoboka ko umuntu yafata mudasobwa akicara iwe akaba yacucura
umubare utabarika.
TANGA IGITECYEREZO