RFL
Kigali

Mu Bufaransa: Umugore utwite yishwe n'imbwa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/11/2019 12:31
0


Umugore utwite yishwe n'imbwa ku butaka bwo mu ishyamba riri mu Majyaruguru y'u Bufaransa ubwo habaga umuhigo muri ako gace, nk'uko bivugwa n'abakora iperereza.



Umurambo w'uwo mugore w'imyaka 29 y'amavuko, wari uri gutemberana n'imbwa ze na we, wasanzwe hafi y'umujyi wa Villers-CotterĂȘts. Yapfuye nyuma "yo kurumwa cyane n'imbwa ku maguru n'amaboko ndetse no ku mutwe", nk'uko bivugwa n'umushinjacyaha Frederic Trinh.

Ibizamini biri gukorwa ku mbwa 93 mu kugerageza kumenya imbwa zagize uruhare muri icyo gitero. Imbwa eshanu z'uwo mugore nazo ziri mu ziri gukorwaho ibizamini.

Ikizamini cyo kwa muganga cyakorewe ku murambo w'uwo mugore kigaragaza ko yarumwe n'imbwa mu mutwe, ku gihimba no ku maboko. Polisi yavuze ko yatangiye iperereza ku iyicwa ry'uyu muntu.

Nk'uko bitangazwa n'ibiro by'umushinjacyaha, uwo mugore yahamagaye umugabo we kuri telefone amumenyesha ko ahangayikishijwe n'uko itsinda ry'imbwa zendaga kumugabaho igitero.

Amakuru avuga ko umugabo we yaje kubona umurambo we, mu gukurikirana ukuniha kw'imbwa mu kababaro ko kubura nyirabuja. Iryo tsinda ry'imbwa ryahigaga inyamaswa ijya kumera nk'impara izwi nka 'deer' mu Cyongereza, nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru Le Courrier Picard cyo mu Bufaransa.

Umukinnyi wa filime Brigitte Bardot, Perezida w'ikigo cyita ku mibereho myiza y'inyamaswa, yasabye abategetsi b'u Bufaransa guhita aka kanya bahagarika "impushya zose zo guhiga muri uyu mwaka.

Ishyirahamwe ry'abahigi bo mu Bufaransa ryasohoye itangazo rivuga ko nta gihamya ihari "yemeza ko imbwa z'impigi zagize uruhare mu rupfu rw'uyu mugore".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND