RFL
Kigali

Jose Mourinho yagizwe umutoza mukuru wa Tottenham asimbuye Pochetino wirukanwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/11/2019 11:06
0


Umunya Portugal ufite ibigwi byihariye mu mupira w’amaguru Jose Mourinho yagizwe umutoza mukuru wa Tottenham Hotspurs nyuma y’amasaha make Mauricio Pochetino wayitozaga yeretswe umuryango azira umusaruro muke ugaragara muri iyi kipe ibarizwa mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Londre.



Nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’umuyobozi akaba n’umuherwe w’ikipe ya Tottenham Hotspurs n’umutoza Jose Mourinho byabaga rwihishwa baganira ku ngingo yo gutoza ikipe ya Tottenham bikarangira aba bagabo bumvikanye ko Mourinho agiye gutoza Tottenham kugeza mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, agakora ibishoboka byose agaha igikombe Tottenham, ibintu Pochetino yagerageje ariko bikanga, byabaye ngombwa ko Daniel Levy ahita asezerera umunya Argentine Mauricio Pochetino.

Jose Mourinho w’imyaka 52 y’amavuko nyuma yo gutangazwa nk’umutoza mukuru wa Tottenham, yavuze ko iyi kipe ifite abakinnyi beza, bafite ubuhanga bwose ari nabyo byamukuruye kuza kuyitoza kugira ngo akorane nabo kuko abona bazakora byinshi bakagera kure.

Daniel Levy uyobora Tottenham yatangaje ko impamvu bahisemo Jose Mourinho ari uko ari umwe mu batoza bafite ibigwi byivugira kuri iyi si mu mupira w’amaguru kandi bamwitezeho byinshi mu gihe agiye kumara muri Tottenham Hotspurs.

Daniel levy yakomeje avuga ko Jose Mourinho yibitseho ubunararibonye buzagirira akamaro ikipe yose by’umwihariko abakinnyi ndetse bagahuza umugambi, yavuze ko Mourinho yasize igikombe muri buri kipe yanyuzemo ibi bibaha icyizere ko no muri Tottenham naho ibintu bigiye kujya ku murongo ikaba ikipe itwara ibikombe ntibe ikipe yo guhatana gusa.

Mu mujyi wa Londre Mourinho ahafite amateka meza kuko yahatwaye ibikombe bitandukanye ari kumwe n’ikipe ya Chelsea.

Jose Mourinho ni umwe mu batoza bakomeye banibitseho ibigwi isi ifite kuri ubu, kuko yibitseho ibikombe 25 yatwaye ari mu makipe atandukanye, Mourinho yatoje amakipe atandukanye y’i burayi arimo FC Porto, Inter Milan, Chelsea, Real Madrid na Manchester United aherukamo.

Mourinho yatwaye ibikombe bya shampiyona imbere mu bihugu 4 bitandukanye mu makipe yatoje  (Portugal, England, Italy ndetse na Spain).

Mourinho ni umwe mu batoza 3 batwaye igikombe cya Champions League inshuro ebyiri mu makipe atandukanye kuko yabikoze muri FC Porto 2004 ndetse no muri Inter Millan 2010, akaba yaranatwaye ibikombe bitatu bya shampiyona ari muri Chelsea mu mwaka 2005, 2006 na 2015.

Jose Mario dos Santos Felix Mourinho yasinye amasezerano azamugeza mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, akaba agomba kwizanira abatoza bagomba gukorana muri iyi kipe.

Jose Mourinho afite akazi katoroshye ko kuvana Tottenham mu myanya mibi iriho muri ‘Primier League’ kuko shampiyona yo mu bwongereza hamaze gukinwa imikino 12, muri iyo mikino Tottenham ntabwo ihagaze neza byanabaye intandaro yo kwirukana Pochetino. Mu mikino 12 ya shampiyona, Tottenham yatsinzemo 3, inganya 5, itsindwa imikino 4, ikaba iri ku mwanya wa 14 n’amanota 14. Iyi Kipe kandi ikaba ikiri mu marushanwa ya Champions League igomba kongera kwitwara neza kurushaho dore ko umwaka ushize yatsindiwe na Liverpool ku mukino wa nyuma.


Jose Mourinho yagarutse muri shampiyona y'abongereza nyuma yo kwirukanwa muri Manchester United

 Mu masaha make Mourinho yasimbuye Pochetino wirukanwe muri Tottenham


" I am the special one' The only one" amwe mu magambo Mourinho akunda kuvuga


Jose Mourinho yatwaye ibikombe bitatu bya shampiyona muri Chelsea

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND