Itsinda rya Charlotte Rulinda [Charly] na Fatuma Muhoza [Nina], Rukabuza Rickie [Deeejay Pius], Producer Madebeat uri mu bagezweho n’umuhanzi Bizimana Amani [Amalon], kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2019 berekeje mu gihugu cya Nigeria.
Fatuma Muhoza uzwi mu muziki ku izina rya Nina yabwiye INYARWANDA, ko bose bitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Afrimma bizatangirwa mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, kuwa 20-23 Ugushyingo 2019.
Bombi bahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa tanu. Charly&Nina bagiye muri Nigeria mu gihe baherutse gusohora amashusho y’indirimbo yabo nshya bise “Umuti”.
Charly&Nina banahataniye igihembo mu cyiciro ‘Best African duo’ mu bizatangirwa muri Nigeria. Bashima abafana babo ku bwo kubashyigikira mu rugendo rwabo rw’umuziki no gukomeza gushyigikira umuziki wa Afurika.
Indirimbo “Umuti” basohoye yaje isanganira indirimbo “Lazizi” bakoranye n’umuhanzi w’umunya-Nigeria Orezi, “Nibyo”, “Uburyohe” n’izindi.
Amalon werekeje muri Nigeria nawe aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Byukuri’ yifashishije Shaddyboo. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer MadeBeat. Deejay Pius we akunzwe mu ndirimbo ‘Homba homboka’.
Mu mezi ashize Charly&Nina basuye bimwe mu bigo by’amashuri mu bukangurambaga bwo gufasha abana b’abakobwa b’abanyeshuri kwitinyuka no kwirinda ibishuko.
Kuwa 05 Ukwakira 2019 baririmbye mu birori bya ‘Rwanda Day’ byabereye mu Mujyi wa Bonn Mu Budage, bishimirwa mu buryo bukomeye.
Uhereye i bumoso, Dj Pius, Producer MadeBeat, Charly, Amalon na Nina
Bombi berekeje Nigeria aho bitabiriye itangwa ry'ibihembo bya Afrimma
Itsinda rya Charly&Nina bari mu bahataniye ibi bihembo
Berekeje muri Nigeria bifashishije indege ya RwandaAir
CHARLT&NINA BAHERUTSE GUSOHORA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUTI'
TANGA IGITECYEREZO