RFL
Kigali

Kiyovu Sport ishobora gushyira iherezo ku kazi ka Eric Nshimiyimana muri AS Kigali

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/11/2019 19:00
0


Umukino w’umunsi wa Cyenda muri shampiyona y’u Rwanda uzahuza AS Kigali na Kiyovu Sport ku wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali, usobanuye byinshi ku mutoza Eric Nshimiyimana kuko uzamuha uburenganzira bwo gukomeza akazi ko gutoza AS Kigali mu gihe azawutsinda cyangwa ukazamwirukanisha nawutsindwa.



Mu nama yahuje ubuyobozi bwa AS Kigali mu byumweru bibiri bishize, bwicaye hamwe busuzuma buri kimwe bureba n’intego ndetse n’intumbero y’ikipe busanga Eric Nshimiyimana akwiye guhabwa amahirwe yo gutoza umukino umwe gusa iyi kipe izakinamo na SC Kiyovu Tariki 23 Ugushyingo 2019 kuri Stade ya Kigali, Eric yawutsinda akaguma muri AS Kigali ariko yawutsindwa cyangwa akawunganya  agahita ahambirizwa akava muri iyi kipe y’abanyamujyi kubera ko inshingano ze atuzubahiriza.

AS Kigali iri mu makipe muri uyu mwaka, yaguze abakinnyi benshi bashya kandi bahenze barimo: Kwizera Pierre, Niyonzima Haruna, Ndayishimiye Eric, Rusheshangoga Michel, Ishimwe Christian, Kalisa Rashid, Ahoyikuye Jean Paul, Ekandjoum Essombe Arsitide wakiniraga Union de Douala yo muri Cameroun, Makon Nlogi Thierry wavuye muri Coton Sport muri Cameroun, Allogo Mba Rick Martel wakiniraga Manga Sport muri Gabon na Fosso Fabrice Raymond wavuye muri UMS de Loum muri Cameroun.

Shampiyona y’u Rwanda yahagaze gato kubera ikipe y’igihugu amakipe yose amaze gukina imikino umunani, muri iyo mikino yose ntabwo AS Kigali ihagaze neza kubera ko iyi kipe y’abanyamujyi imaze kubona amanota 7 yonyine kuri 24 amaze gukinirwa mu mikino umunani ya shampiyona, yatsinze umukino umwe gusa wa Marine FC bayitsinze 1-0 cya Ibrahim, banganya imikino 4 (APR Fc, Bugesera, Etincelle na AS Muhanga), batsindwa indi mikino 3( Rayon Sports, Police Fc  na Mukura Victory Sport).

Eric Nshimiyimana ntiyigeze asekerwa n’amahirwe mu ikipe ya As Kigali kubera ko aramutse yirukanwe, yaba ari inshuro ya kabiri yirukanwe na AS Kigali mu myaka itatu azira umusaruro muke.


Eric Nshimiyimana ari mu bihe bitoroshye muri AS Kigali bishobora gutuma yirukanwa


AS Kigali imaze gutsinda umukino 1 mu mikino umunani


Eric Nshimiyimana ari kumwe n'abatoza ba As Kigali


Imikino y’umunsi wa cyenda wa shampiyona

Ku wa Kane tariki 21 Ugushyingo

Gasogi United vs Musanze (Stade ya Kigali i Nyamirambo)

Ku wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo

Sunrise vs Heroes Nyagatare Stadium
APR Fc vs Espoir Fc stade de Kigali

Ku wa Gatandatu Tariki ya 23 Ugushyingo

As Kigali vs Kiyovu Stade de Kigali
Marines vs As Muhanga (Umuganda Stadium)

Ku cyumweru Tariki ya 24 ugushyingo

Gicumbi vs Rayon Sport Stade de Kigali
Bugesera vs Mukura VS (Bugesera Stadium)
Etincelles vs Police Fc (Umuganda)

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND