Itangazamakuru ryo muri Uganda ryavuze ko nyuma y'uko abayobozi batumije udukingirizo tutujuje ubuziranenge two mu bwoko bwa “Life Guard”, twakwirakwijwe n’umuryango utegamiye kuri Leta “Marie Stopes” wita ku buzima bw’imyororokere.
Udukingirizo two muri ubu bwoko bwa Life Guard tutujuje ubuziranenge ni two twakwirakwijwe
Nk'uko bitangazwa na BBC, Dr Carole uhagarariye uyu muryango yavuze ko mu dukingirizo twatumijwe nyuma yo gukwirakwizwa baje kumenya ko harimo amapaki abiri atujuje ubuziranenge.
Aya makosa yamaganiwe kure n’umuryango ushinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti muri iki gihugu “Uganda's National Drug Authority (NDA)“ ku buryo mu mpera z’uku kwezi gushije umuyobozi w’uyu muryango Victoria Nambasa yabandikiye abasaba gutanga ubusobanuro bw’uko byagenze.
Yanditse agira ati”Tubahaye ibyumweru bibiri ngo mugaragaze uko byagenze ngo dukwirakwizwe”. Amakuru y’utu dukingirizo yageze kuri uyu muryango binyuze mu bitekerezo by’abaturage bagiye babona ku mbuga nkoranya mbaga bitwamagana. Leta ya Uganda yasabye abafashe uti dukingirizo twangiritse kutugarura.
Ntawashidikanya ko utu
dukingirizo tudashobora kuba dusize ibibazo byinshi muri iki gihugu, kuko
abadukoresheje bashobora kuba barahanduriye virusi itera Sida cyangwa se
bagatwara inda mu buryo batari biteze, cyo kimwe no kwandura izindi ndwara
zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Ibi bibaye mu gihe Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu iherutse gutangaza ko hakenewe byibura udukingirizo miliyoni 800 kugira ngo barusheho gukumira icyorezo cya Sida, inda zitateganijwe n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina. Mu dukingirizo ibihumbi bine tutujuje ubuziranenge twavuzwe haruguru, nta makuru ahari agaragara yerekana ingano y’utwakoreshejwe muri two.
UMWANDITSI:Neza Valens-inyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO