Mu mikino ibiri u Rwanda rumaze gukina mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021 yose rwarayitsinzwe, yaba uwo rwakiniye muri Mozambique ndetse n’uwo rwakiniye mu rugo na Cameroon kuri iki cyumweru. Abantu benshi babona uyu musaruro mubi mu buryo butandukanye, ariko icyo bose bahurizaho ni ukutitabwaho.
Ubajije
ikibazo uti “Ese mubona umusaruro mubi Amavubi afite mu mikino yo gushaka itike
ya CAN 2021 uterwa n’iki?”. Nizeye
ntashidikanya ko ibisubizo wahabwa ntaho bitandukaniye n’ibyo umunyamakuru wa
inyarwanda.com yahawe n’abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’abawukurikiranira
hafi yewe banawusesengura mu buryo butandukanye ubwo u Rwanda rwari rumaze
gutsindirwa mu rugo na Cameroon igitego 1-0 kuri iki cyumweru kuri Sitade ya
Kigali.
Ubwo
umunyamakuru wa inyarwanda.com yatemberezaga Micro mu bakunzi b’Amavubi ababaza
icyo kuri bo babona gitera umusaruro mubi mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN
2021, benshi bagarutse ku gahinda bamaranye imyaka myinshi bavuga ko umusaruro
mubi atari uw'uyu munsi kuko nyuma ya 2003-2004, nta byishimo byeruye
abanyarwanda barongera kugira, kuri bo babona ikibazo cy’ingutu cyafashe icumbi
kuri Minisiteri ya siporo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA”.
Umwe yagize ati” Turababaye, tumaze imyaka 15 dufite agahinda duterwa n’ikipe yacu
Amavubi, ubu byaratuyobeye twabuze icyo twakora. Wenda ni uko nta jambo cyangwa
ububasha twahabwa ngo natwe nk’abanyarwanda tukagira icyo twakora kugira ngo
tuvugutire umuti ikibazo cyabaye imungu mu mupira w’amaguru wacu, nonese nawe
reba ibihugu duturanye byose ntibyitwara neza buri munsi, ntibyitabira igikombe
cya Afurika tugasigara ku rugo, ni uko se baturusha impano z’abakinnyi,
baturusha amafaranga menshi se, baturusha iki tutabonera ubushobozi? Icyo bafite
tudafite ni ubuyobozi bwiza bwita ku bakinnyi babo ndetse n’amakipe yabo y’ibihugu,
ni ibihugu bizi icyo bishaka kugeraho birategura, bigajkurikirana umukinnyi
kugeza igihe azatanga umusaruro mu ikipe y’igihugu nicyo kintu mu Rwanda turushwa”.
Hari abakunzi b’umupira w’amaguru benshi babona ikibazo kiri mu ikipe y’igihugu ari umutoza kuko bavuga ko nta na rimwe u Rwanda rwageze kure mu marushanwa atandukanye idafite umutoza w’uruhu rwera.
Umwe mu bo twaganiriye nawe yagize ati” Ku ruhande rwacu tubona ikibazo atari umutoza, kuko tuzi ingero nyinshi z’ibihugu byitwara neza kandi bigera kure mu marushanwa atandukanye bitozwa n’abenegihugu, nonese Senegal yitwara nabi? Ntitozwa n’umwenegihugu se, uburundi buheruka mu gikombe cya Afurika ntibwatozwaga n’umwenegihugu?
Iki si cyo kibazo ahubwo bashakira ikibazo aho kitari, MINISPOC yabaye MINISPOR na FERWAFA nibo bafite urufunguzo rw’umusaruro mwiza w’ikipe y’igihugu, nibabishaka bazagarurira abanyarwanda ibyishimo, nibatabishaka bazakomeza badukoze hirya no hino nk’abana batagira kivurira”.
Nyuma
yo kumva ibitekerezo by’abanyarwanda bakurikirana umupira w’amagura banakunda
ikipe y’igihugu, byatumye dusubiza amaso inyuma, twibaza niba koko ibyo aba
bakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ntaho bihurira n’ukuri.
Reka
twirengagize ibyo mu myaka 15 y’agahinda n’ubwigunge abakunzi b’Amavubi bamazemo ahubwo twitse ku
rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021 u Rwanda rwatangiye mu
cyumweru gishize i Maputo muri Mzambique, mu mukino warangiye u Rwanda
rutsinzwe ibitego 2-0.
Abakinnyi
bagiye gukina muri Mozambique nta gihe bamaranye bitegura ngo banagerageze
urwego bariho mu mikino ya gicuti, ibi ntibyabayeho kandi byari kubafasha.
Byabaye
agahomamunwa nyuma y’umukino wa Mozambique wabaye ku wa kane w’icyumweru
gishize, aho basabwaga byibura ku wa gatanu kuba bose bageze mu Rwanda kugira
ngo baruhuke banitegure umukino wo ku Cyumweru bakinnye na Cameroon. Igitangaje
ni uko abakinnyi bahageze ku wa gatandatu habura amasaha make ngo umukino
nyirizina ube, nabwo kandi ntibaje hamwe kuko bageze i Kigali mu bipengeri.
Umunaniro, kudakora imyitozo ihagije nibyo Amavubi yinjiranye ku mukino wa Cameroon
isanzwe ifite izina riremereye n’amateka yivugira kuri uyu mugabane, umukino
urangira rutsinzwe igitego 1-0, umukino abakinnyi bitanze bishoboka.
Ibi
byose twabonye byabereye imbogamizi Amavubi biri mu nshingano za MINISPOR na
FERWAFA, nibo bafite mu nshingano ikipe y’igihugu no kuyitegura bishoboka
kugira ngo itange umusaruro mwiza wifuzwa na buri munyarwanda. Byari byoroshye
gushaka indege yari guhita izana abakinnyi b’Amavubi nyuma y’umukino wa
Mozambique bakaza kwitegura umukino wa Cameroon. Gushakira Amavubi umukino wa gicuti
mbere y’umukino wa Mozambique wari kubafasha mu myiteguro byari kuba byiza
ndetse byashoboka ko hari n’icyo byari guhindura ku musaruro wabonetse kuri
uriya mukino, ariko ntacyakozwe.
Umusaruro
mwiza burya urategurwa, kandi inka y’imbyeyi nuyigaburira imitumbatumba gusa
ntuzayibaze gukamwa litiro 20 z’amata. Minisiteri ya Siporo na FERWAFA nibo
bakwiye guhaguruka niba bakeneye impinduka ku musaruro w’ikipe y’igihugu no
kugarurira ibyishimo abanyarwanda.
Amavubi yatsindiwe mu rugo imbere y'abanyarwanda na Cameroon
Amavubi yatsindiwe muri Mozambique ibitego 2-0
Abakunzi b'umupira w'amaguru babona ko Mashami Vincent atari we kibazo mu mavubi
Haruna Niyonzima avuga ko ibiri kubabaho ari ibyo mu mupira w'amaguru utabonera igisobanuro
Abafana b'Amavubi bavuga ko bafite agahinda bamaranye imyaka 15
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO