RFL
Kigali

Dore uburwayi bukomeye uterwa no kuba ukoresha imbuga nkoranyambaga (Social Media)-IGICE CYA 1

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/11/2019 17:04
0


Umunyarwanda yagize ati "Biryoha biryana". Ibyo bintu akenshi biba bifite ibyiza byinshi ariko bikagira izindi ngaruka kurundi ruhande. Harigihe bamwe usanga bavugango byari indya nkurye. Ibyo byose biterwa n'uko hari icyo uba ubyungukiramo ukanagira ibyo ubihomberamo.



Umunsi ku munsi ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere, aho usanga abahanga batandukanye batakiryama barara amajoro n’amajoro kugira ngo barebe icyakorwa kugira ngo umuntu amererwa neza. Havumbuwe imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo, Facebook, whatsapp, instagram n’izindi zitandukanye. Ibi akenshi bikorwa kugira ngo horoshywe itangwa ry’amakuru. Abenshi bakunze kuvuga ngo isi yabaye umudugudu kubera ukuntu amakuru asakara ku isi hose mu buryo bworoshye biciye ku mbuga nkoranyambaga.Uko bukeye n'uko bwije izi mbuga zigenda zirushaho kwiyongera kandi ari nako zigenda zizana ibituma abantu benshi bazikunda cyangwa bazitunga ari nyinshi zitandukanye nkuko hari inkweto zo kurirana imisozi, izo kujyana mu missa ndetse n'izo kujyana mu myidagaduro izi mbuga nazo ni ko zimeze, kuko ugenda usanga zifite byinshi zitandukaniyeho kandi umuntu akeneye.

N'ubwo havumbuwe imbuga nkoranyambaga nyinshi zitandukanye zikaba zifite na byinshi zatugejejeho yaba ari njye wanditse iyi nkuru ndetse nawe uri kuyisoma, ndetse bamwe zaduhinduriye ubuzima, zatanze akazi kandi zoroheje imibereho ya muntu, ariko nyura hirya urebe inyuma y'amarido akaga zaduteye? 

Niba wumva utabaho udafite cyangwa udakoresha imbuga nkoranya icyo ni ikimenyetso cy’uko nawe wagezweho n'izi mbaraga z’umwijima byanga byakunda wahuye na bike cyangwa byinshi mu bibi byazo. N'ubwo ufite n’ibyiza byo kubwira abantu wabonye. Icyo nicyo ngiye ku kubwira uyu munsi. Dore bumwe mu burwayi bushobora guterwa n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga.

1.       Akababaro n’uburakari (depression and anxiety)Ese ujya umara amasaha arenga abiri ku mbuga nkoranya mbaga? Kumara umwanya munini ku mbuga nkoranyambaga bigenda byangiza ibyiyumviro byawe (mood), bikaba bigenda bigukururira ibibazo byerekeranye n’ubuzima bwo mu mutwe, bigaragazwa n’akababaro cyangwa kugira uburakari bwinshi (dipression and anxiety). Ushobora kwibaza uti “ese ubundi ni gute wazikoresha bitakugizeho ingaruka”? Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragajeko byibura utakagombye kurenza igice kisaha (30 min) kuri izi mbuga nkoranya mbaga kugirango ugabanye ibyago byaterwa nazo. Ubusanzwe buri kintu cyose iyo kirenze urugero kiba kibi.

2.       Kunyuzurwa (cyberbullying)

Ubundi mbere yuko izi mbuga ziza ibyo bita kunyuzurwa cyangwa gusererezanya no gusebanya, byakorwaga amaso ku maso. Ariko none ubu umuntu ashobora guseberezwa kuri izi mbuga nabo atazi. Uyu munsi twese tuzi ibi ibyo aribyo kandi dufite n'icyo twabivugaho bitewe n’uburyo twagiye duhura nabyo. Nk'uko izi mbuga zabyoroheje kugira inshuti ni nako zorohereje abiyoberanya kugira ngo babashe kugirirwa icyizere bituma abandi bagirwaho n’ingaruka z’ububi bwabo. Bene ibi bikorwa byo gusebanyiriza ku mbuga nkoranya mbaga bisiga ibikomere bikomeye mu mitima y’abantu rimwe na rimwe bibageza no ku kwiyahura. Kandi ntutekereze ko biba ku bana ahubwo n’abakuze bibabaho cyane.

3.       Ubwoba bwo kutitabwaho ( fear of missing out FOMO)


Nk'uko ubushakashatsi bubigaragaza kugira ubwoba bwo kutitabwaho byatangiriye k’urubuga nkoranyambaga rwa facebook ariko kikaba ari kimwe mu bibi by’ingenzi byazino mbuga. Aha tukaba twagereranya n’ubwoba cyanga uburakari umuntu aba afite mu gihe atekerezako atakakirwa nkuko abandi abona bari kwakirwa kuri zino mbuga cg akumva ko atewe ipfunwe nawe ubwe,bitewe no kumvako atagaragarizwa ko yitawe ho nk’abandi. 

Urugero: Hari igihe umuntu areba ifoto ye akabona si nziza ugereranyije n'ifoto  mugenzi we yashyize ku mbuga nkoranya mbaga bikamutera ipfunwe ryo kumvako we atakishimirwa mu gihe ashyizeho ifoto. Ibi bikaba bigenda bikura uko ugenda urushaho gutwarwa nazino mbuga, aho uba ugenda ubona bagenzi bawe barikwishima cyane ku kurusha, bigatuma ugenda ugira ubu bwoba.

4.       Ibyiyumviro no kwitega ibintu bitari ibyanyabyo (unrealistic expectations)

Ibi byo bihita biza ntagushidikanya. Imbuga zihariweho gutera ibi byiyumviro bipfuye ni Facebook, Instagram na Snapchat. Izi zikaba ari imbuga zikunda kugira amakuru atari yo mbega y’ibihuha. Kugira ngo ibi bicike byasaba ko ibihuha bica kuri izi mbuga bicika cyangwa bigahagarara. Ariko kubera ukuntu hari ibyamamare byinshi bikoresha instagram na za youtube byinjiza akayabo ka ma miliyoni n'ama miliyoni bitewe n’ibyo bihuha ntibyoroshye ko byacika.

5.       Ishusho itari iyanyayo (negative body ima

Niwitegereza kuri za konti (account) z’ibyamamare cyane uzajya usanga abantu bateye neza, bambaye ibintu bihenze cyane bigatuma ubona bafite imitere y’umubiri myiza y'akataraboneka. Iki kikaba ari ikibazo gihuriweho n’abagabo n’abagore ariko mu by'ukuri usanga ba nyirayo baba batandukanye cyane n’amafoto yabo baba berekanye.

6.       Kubura ibitotsi

Kubera ka kababaro, uburakari, no kumara umwanya munini kuri zino mbuga, ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko byangiza uburyo umuntu asinziramo neza. Niba ubona warajyaga ugira ibitotsi ukaba utakibigira gerageza kugabanya ikoreshwa ry'izi mbuga nkoranyambaga zishobora kuba ariryo ntandaro yo kubura ibitotsi.

7.       Kuba imbata y’imbuga nkoranya mbaga (genera addiction)

Ubushakashatsi bugaragaza ko Imbuga nkoranyambaga zimaze kugira abantu imbata kurusha uko itabi n’inzoga bibikora. Izibikora cyane hano ni facebook, Instagram, Snapchat na Tik Tok. Ase ntabwo ubiziko wabaswe nizi mbuga? Subiza amaso inyuma urebe igihe ushobora kuba waramaze umunsi wawe wose utazirebyeho? 

Ese ujya ubabazwa n'uko umuntu yahagaritse kugukurikirana kuri zo? Ese iyo ugize ibyago urubuga ukunda gukoresha cyane rukagira ibibazo ejo ntiwirirwana agahinda kenshi, wumva wigunze kandi utishimye? Niba usanze warabaswe wigira ubwoba kuko hari benshi muhuje ikibazo, gusa ariko usanze ari byiza kuri wowe wazireka burundu kuko hari abagiye bazireka bakabaho neza.

Iki kikaba ari igice cya mbere ubutaha tuzababwira ibyo imbuga nkoranyambaga zakoze ku muryango ndetse n’imibanire y’abantu n’abandi. Ntimuzacikwe.

Src: www.makeuseof.com

Umwanditsi:Niyibizi Honoré Déogratias-inyarwanda.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND