Mu mpinduka muri Guverinoma zakozwe na Perezida Kagame, icyari Minisiteri y’Umuco na Siporo cyavutsemo Minisiteri nshya ya Siporo ihabwa kuyoborwa na Madamu Aurore Mimosa Munyangaju naho Minisiteri nshya y’Urubyiruko n’Umuco ihabwa Rose Mary Mbabazi. Kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Arena aba bayobozi bashyikirijwe inshingano.
Ni
umuhango w’ihererekanyabubasha wabaye mu masaha ya saa tanu n’igice ubera muri
Kigali Arena, ubwo Senateri Nyirasafari Esperance wayoboraga Minisiteri y’umuco
na Siporo yashyikirizaga
inshingano abayobozi bashya bashyizweho ngo bayobore izi minisiteri. Abashyikirijwe inshingano ni Minisitiri mushya wa siporo Madamu Aurore Mimosa
Munyangaju na Minisitiri mushya w’urubyiruko n’umuco Madame Rose Mary
Mbabazi.
Mu
ijambo rye ashyikiriza inshingano zamurebaga ku bayobozi bashya, Madamu Nyirasafari Esperance wayoboraga Minisiteri y’umuco na siporo ariko kuri ubu akaba yaragiriwe icyizere cyo
kwinjira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, yashimiye
Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere cyo kumushyira muri uwo mwanya
ubundi ageza ku bayobozi bashya akazi kabategereje n’ibyo bagomba kwitaho
bakabikora babikunze kugira ngo buzuze inshingano basabwa n’abanyarwanda.
Bimwe
mu byo Minisitiri mushya wa Siporo Madame Aurore Mimosa Munyangaju yagiriwemo
inama n’uwayoboraga minisiteri y’umuco
na siporo ko bigomba kwitabwaho kugira ngo imirimo ye izakorwe neza harimo:
1.
Kwimakaza imikoranire n’amafederasiyo yose
kuko ari amaboko akomeye ya minisiteri ya Siporo
2.
Kuvumbura impano bahereye ku bana bakiri
bato, aha minisitiri yasabye ubufatanye bwa hafi na MINEDUC kuko usanga izo mpano zihishe mu bigo by’amashuri.
3.
Kwita kuri siporo rusange ikaba yanagera no
mu midugudu
4.
Gutunganya igice kizwi nka zone y’Amahoro ku buryo hajya
hasurwa abantu bakanezerwa hakaba ahantu nyaburanga.
5.
Kuvugurura Sitade amahoro
6.
Kuzirikana amafederasiyo yakoreraga muri
Sitade Amahoro agashakirwa aho kwimurirwa kubera ko ubushobozi bwayo ari buke.
7.
Kwimakaza umuco w’umuhuro kubahuje
inshingano kuko babona umwanya wo kuganira uko bateza imbere urwego
8.
Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye
rikinjizwa neza muri siporo n’umuco
9.
Gusubiza amaso inyuma hagasuzumwa imyanzuro
yafashwe mu nama iheruka ikabanza igashyirwa mu bikorwa
10.
Gushyira imbaraga mu gutegura irushanwa ry’isi
mu gusiganwa ku magare u Rwanda rwasabye kuzakira mu mwaka wa 2025, kugira ngo
ni rwemererwa rizasange rwiteguye neza nta kibazo.
Nyuma
yo gushyikirizwa inshingano yatangiye nka minisitiri mushya wa siporo mu Rwanda
ndetse no kiugirwa inama kugira ngo aasohoze ubutumwa amahoro, Madamu Aurore Mimosa
Munyangaju yashimiye pereida Kagame wamugiriye icyizere ndetse ashimira
na Senateri Nyirasafari Esperance ku
nama amuhaye iamufasha mu rugendo arimo, asaba bagenzi be kwita ku kazi no
kugaha agaciro kugirango bazasohoze inshingano neza.
Yagize
ati” Mbere na mbere ndashimira perezida Kagame wangiriye icyizere akampa izi
nshingano, ndashimira kandi Senateri Esperance ku nama nziza aduhaye
zizadufasha mu rugendo turimo. Icyo tugomba gukora ni ukwimakaza ubufatanye
hagati ya minisiteri y’urubyiruko n’umuco ndetse na minisiteri ya siporo kugira
ngo tugere kubyo twifuza, Ndasaba abakozi ba minisiteri ya siporo bose
gushimangira ihame ryo gukorera hamwe (team work) ndetse no gukorera ku gihe,
guhindura imikorere n’imikoranire kugira ngo tuzatange umusaruro abanyarwanda
badutegerejeho”.
Habayeho umuhango w’ihererekanyabubasha no gusinya ku mihigo nyuma abayobozi bari aho bafata ifoto y’urwibutso. Senateri Nyirasafari Esperance yasoje yizeza izi minisiteri zombi ubufatanye ndetse n’imikoranire myiza anabifuriza kugira imirimo myiza.
Munyangaju Aurore Mimosa Minisitiri mushya wa siporo
Senateri Nyirasafari Esperance wari minisitiri w'umuco na siporo umwaka ushize
Rose Mary Mbabazi Minisitiri w'urubyiruko n'umuco
Habayeho gusinya ku mihigo hahererekanywa ububasha
Habayeho guhererekanya ububasha ku bayobozi
Ni umuhango wari witabiriwe na benshi harimo na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu
Hafashwe ifoto y'urwibutso
Senateri Nyirasafari Esperance yagiye gutanga imfunguzo z'ibiro yakoreragamo
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO