RFL
Kigali

Nusoma iyi nkuru ntuzongera kuryama udashyize indimu mu birenge byawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/11/2019 11:27
0


Abantu bose bagira ibirenge bikomeye cyane cyane agatsinsino, baragirwa inama yo gukoresha indimu kugira ngo ibirenge byabo bise neza ndetse byorohe.



Ukwiye kumenya neza ko hari ibice bimwe na bimwe by’umubiri wawe byoroshye, agatsinsino kawe ni rwo rugero rwa hafi rufatwa n’umwanda mu buryo bworoshye ari nayo mpamvu ukwiye kurinda ikirenge cyawe.

Iyi rero niyo mpamvu ukwiye no kumenya icyo wakora ngo ukure umwanda ku gatsinsino kawe ari nawo utuma kumagara kagakomera cyane.

Biroroshye cyane: ni ugufata indimu ukayikatamo ibisate bibiri ukabanza ukagabanyamo wa mutobe wayo ukawusiga ku birenge hose ubundi buri gisate ukagishyira muri buri gatsinsino ukambara amasogisi ubundi ukaryama.

Ibyo ubikora buri joro uko ugiye kuryama, ushobora kandi gukoresha indimu imwe iminsi myinshi kugeza ubwo ubonye ko yumye.

Bitewe na vitamin C iboneka mu ndimu,ibasha kurwanya bacterie ku buryo bushimishije, ikongerera uruhu rwawe ubwiza ndetse igafasha uruhu kugubwa neza no kururinda icyaruhungabanya.

ikindi nuko burya iyo urarnye indimu mu birenge bigufasha kugira ijoro ryiza aho abahanga bavuga ko uwabikoze abasha gusinzira amasaha menshi kurenza ayo yajyaga asinzira.

Mu rwego kandi rwo gufata ibirenge byawe neza no kubirinda gukomera cyane gerageza rimwe mu cyumweru ubitumbike mu mazi ashyushye arimo umunyu, ubundi ushake akabuye ukubeho bya bintu bikomeye bise n’ibivaho, uko ubikora bizagenda bifasha ibirenge kumera neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND