RFL
Kigali

Rubavu : Abaturage barasaba ko hongerwa imipaka n’imihanda ya Kaburimbo hazamurwa ubuhahirane

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/11/2019 19:55
0


Abaturage b’Akarere ka Rubavu bagaragaje ko bakeneye ko hongerwa imipaka ibahuza n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse bikajyana no kongera imihanda ya Kaburimbo haba mu mujyi ndetse n’ifasha abahinzi kugeza umusaruro ku isoko.



Ibi babigarutseho mu gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo bizashyirwa mu igenamigambi ndetse n’Ingengo y’imari by'umwaka wa 2020-2021 byakozwe hirya no hino mu midugudu no mu tugari kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2019. 

Muri iki gikorwa cyanakozwe Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yakira ibitekerezo binyuze ku mbuga nkoranyambaga z'Akarere zirimo Twitter, Facebook, Instagram, Radio Isano ndetse banahamagara ku murongo w'Akarere utishyurwa 1020 bakanagaragarizwa uko ibitekerezo byatanzwe ubushize byashyizwe mu igenamigambi n'ingengo y'imari by'uyu mwaka.

Uretse ubu buryo kandi iki gikorwa cyakomereje no mu nteko z'abaturage aho Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'inzego z'umutekano ndetse n'abafatanyabikorwa bifatanije n'abaturage bo mu murenge wa Rubavu mu Kagari ka Rukoko nabo bagaragaza ko bakeneye kongerwa kw’imipaka mu gushimangira ubuhahirane ndetse n’imihanda ya kaburimo. 

Hategekimana Athanase wo mu mudugudu wa Kitarimwa mu kagari ka Rukoko yagize ati: ‘’Ibyo dukeneye ni byinshi aiko ibyo twasanz byihutirwa cyane n’ibiteza imbere ubuhahirane kugira ngo abaturage bakomeze kwiteza imbere. Twahereye ku kongere imipaka hamwe n’imihanda ya kaburimbo kugira ngo ubuhahirane n’abaturanyi bacu bo hakurya burusheho gutungana.’’

Umuyobozi w’Akarere yagaragarije abaturage ko imwe mu mihanda bifuza ko ishyirwamo kaburimbo yatangiye gukorwa ndetse bikazanakomeza hagendewe bushobozi buzagenda buboneka ndetse abagaragariza ko n’icyo kongera imipaka kirimo gukorerwa ubuvugizi.

Yagize ati:’’ Nk’Akarere turabashimira uburyo mwitabiriye iyi gahunda yo gutanga ibitekerezo mu cyerecyezo cy’Igihugu cyacu cyo guha abaturage urubuga rwo kwigaragariza ibyo bifuza ko bikorwa mbere y’ibindi ndetse nabo babigizemo uruhare. Igitekerezo cy’imihanda mwari mwaranagitanze umwaka ushize ari nayo mpamvu ubu hari igiye gutangira gukorwa irimo umuhanda Petite Barriere-Karundo-Buhuru ndetse n’icyo kongera imipaka dukomeje kugikorera ubuvugizi.’’

Yongeyeho ko imihanda myinshi igomba kuzajyamo kaburimbo ariko ko bitakorwa umunsi umwe hagendewe ku mikoro y’Igihugu izagenda ikorwa ariko mu cyerekezo cyo kuyikora yose.

Mu bitekerezo ikenda (9) byari byaratanzwe umwaka ushize mu kagari ka Rukoko 8 byashyizwe mu igenamigambi ndetse bishyirwa no mu ngengo y’imari y’Akarere mu gihe mu mirenge igize Akarere ka Rubavu hari hakusanijwe ibitekerezo 112  ahashyizwe mu bikorwa ibitekerezo 63 bingana na 56%.

Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND