RFL
Kigali

U Bufaransa bwemeye gufasha Congo guhashya imitwe yitwaje intwaro

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/11/2019 13:05
0


Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa yemereye inkunga ya gisirikare Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw'igihugu, nk'uko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru AFP.



AFP isubiramo amagambo ya Bwana Macron abwira mugenzi we FĂ©lix Tshisekedi wa Congo ati: "U Bufaransa buri uko bwakabaye ku ruhande rwa Congo mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu gihugu". Perezida Macron yongeyeho ko imwe muri iyo mitwe ifitanye isano n'umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).

Perezida Macron yavuze ko iyo nkunga izaba iri "mu rwego rwa gisirikare" kandi harimo n'ibijyanye n'"ubutasi", ariko ntiyagira amakuru arenzeho atanga. Perezida Tshisekedi ni umwe mu bakuru b'ibihugu na za leta 30 bitabiriye inama ngarukamwaka ya kabiri yitwa inama y'amahoro ya Paris.

Amagambo ye yasubiwemo avuga ko ashaka kubona "Ubufaransa burushaho kugaragara cyane muri Afurika". Yongeyeho ati: "Iyo inshuti iri mu bibazo, urayifasha". Muri uyu mwaka, igisirikare cya DR Congo cyatangije ibikobwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw'icyo gihugu.

Src: BBC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND