RFL
Kigali

Umunya-Mali Oumou na Nirere Shanel batanze umunezero mu gitaramo kitabiriwe n’Igikomangoma- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/11/2019 9:50
0


Oumou Sangare umunyamuziki washyize imbere imbyino gakondo zo muri Mali akegukana ibihembo bikomeye birimo na Grammy Awards we n’umuhanzikazi Nirere Shanel batanze umunezero w’urwibutso mu gitaramo kitabiriwe n’Igikomangoma (Princess) Dina Mired cyo muri Jordan.



Mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali habereye igitaramo cyashyize akadomo ku Iserukiramuco ryiswe “Hamwe Festival” ryateguwe na Kaminuza y'Ubuvuzi [University of Global Health Equity]. 

Ni ku nshuro ya mbere iri serukiramuco rya “Hamwe Festival” ryari ribereye mu Rwanda. Ryitabiriwe n’abasanzwe bakora mu buvuzi, abashoramari muri uru rwego n'abahanzi mu ntumbero yo gushaka icyakorwa mu gukomeza kubungabunga ubuzima bw'abantu.    

Ryasojwe mu munezero mu gitaramo cyaririmbyemo umunya-Mali Oumou, umuhanzikazi Nirere Shanel, Daniel Bangura wo muri Sierra Leone na Claris Motho wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).  

Kitabiriwe n’igikomangoma (Princess) Dina Mired cyo muri Jordan, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, Dr Agnes Binagwaho Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE (University of Global Health Equity) n’abandi bari bitabiriye iyi nama mu gihe cy’iminsi itatu yari imaze iteraniye i Kigali.

Igikomangoma Dina Mired uri i Kigali yasuye ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe; asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali asobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi anashyira indabo ku mva.

Princess Jordan ari i Kigali aho ayoboye ihuriro Mpuzamahanga ryo kurwanya kanseri. Yageze muri iki gitaramo ari kumwe na bamwe mu bamuherekeje ku rubyiniro hari ho umuhanzikazi Nirere Shanel ahita ahabwa ikaze mu gitaramo na Dr Agnes Binagwaho wavuze ati "Twishimiye kubana namwe muri uyu mwanya mwiza".

Umunya-Mali Oumou yageze ku rubyiniro yambaye imyenda ishashagirana yitwaje abagore babiri bakaraga umubyimba bamufashije mu miririmbire bananyuzagamo bakabyina imbyino gakondo zo muri Mali.  

Uyu mugore wegukanye ibihembo bikomeye mu muziki yacurangiwe n'abanyamuziki bane batanze umuziki unogeye amatwi. Iki gitaramo cyaranzwe n'umuziki mwiza unyura amatwi wayunguruwe n'ibyuma.

Oumou yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda kandi ko u Rwanda ari inshuti y'akadasohoka y’igihugu cye cy’amavuko. Ati "U Rwanda ni inshuti nziza ya Mali." Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kugeza n’ubu anatanga rugari ku banya-Mali n’abandi bitabiriye iki gitaramo bifuzaga kubyina imbyino z’iwabo gakondo. 

Yaririmbye indirimbo nka “Yere Faga”, “Kamelemba”, “Fadjamou”, “Kounkoun”, “Mali Niale” n’izindi nyinshi. Indirimbo ze zimaze kurebwa n’umubare munini ku rubuga rwa Youtube. Ni umugore w’umuhanga mu muziki unabyumvikanisha mu ijwi.

Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo umuhanzikazi Nirere Shanel uba mu Bufaransa. Ni umunyempano mu muziki mu bihe bitandukanye wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'umuziki nyarwanda.  

Mbere yo gutaramira abitabiriye iki gitaramo yashimye ko yatumiwe kwongera gutaramira mu Rwanda kandi ko yanyuzwe n’isanganyamatsiko yahawe iri serukiramuco. Mu gihe cy’iminsi itatu iri serukiramuco ryagarutse ku buzima bw’umugore n’akamaro k’ubuhanzi mu buzima.

Nirere Shanel yaserutse yambaye ikanzu idoze mu gitenge yateze mu ruhanga igitambaro cy'ibara ry'umukara. Mu miririmbire yafashijwe n'umuhanzikazi Neema Rehema n'abacuranzi batatu barimo umuhanga kuri Gitari, Clement wiyambajwe na benshi mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda n'ahandi. 

Yahereye ku ndirimbo "Inshuti" iri kuri album ye yasohotse muri 2008. 

Nirere Shanel afite ijwi ry'umwimerere risendereza ibinezaneza mu mubiri. Uko ryumvikana ntaho ritandukaniye n'ijwi rye risohoka mu ndirimbo. 

Yaririmbye kandi anoza ijwi rye mu ndirimbo ye yise "Inkera"; uko imyaka ishira indi igataha ararushaho kunoza neza ijwi rye, imyaka ye ntikangaranya ijwi rye.

Yakomereje ku ndirimbo ye yise "Ndarota" imwe mu zatumye amenyekana mu buryo bukomeye; imaze imyaka icyenda isohotse. Yayivuguruye ayishyira mu mudiho wa kinyarwanda ayivangamo zouk bitanga ibyishimo muri iki gitaramo. 

Uyu muhanzikazi kandi yaririmbye indirimbo “Nakutaka” yakoranye na Wyre abazi ururimi rw’Igiswahili barizihirwa, “Atura” aherutse gusohora n’izindi nyinshi zatumye yishimirwa mu buryo bukomeye.

Daniel Bangura ni umunya-Sierra Leone kavukire w'umuhanga mu kuririmba yicurangira gitari, nawe yigaragaje muri iki gitaramo. Yaririmbye indirimbo eshatu ze zakunzwe asembura amarangamutima y'abo muri Sierra Leone bitabiriye iki gitaramo ava ku rubyiniro akomerwa amashyi.  

Yaririmbye indirimbo nka “Back to the basics”, “Sail”, “Tonight” n’izindi nyinshi.

Claris Motho umukobwa w'umuhanga wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), yaserutse ku rubyiniro yambaye ijipo igaragaza mu rukenkerero n'amatako, yambaye agapira kwamwegereye n'umusatsi mwinshi ku mutwe w'umukorano n'inkweto ndende zigarukira munsi y'amavi. 

Yacurangiwe n'abasore batatu anoza ijwi rye mu ndirimbo yateguye. Ni umukobwa wisanzuye mu rurimi rw'Igifaransa yanifashishije mu ndirimbo ze nyinshi. Yaririmbye indirimbo nka “Petit deujer”, “Mon Amour”, “Bebe” n’izindi nyinshi yaririmbye akanyuzamo akabyina.

Uyu mukobwa yavuze ko igihugu avukamo ndetse n'ibindi bikwiye gusigasira amahoro arambye. Byamurenze ashyira hasi indangururamajwi ‘akata’ umuziki. Afite ubuhanga buhanitse mu ijwi yanyujijemo avuna sambwe.  

Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavugijwe ahagana saa tanu n’igice.




Ni umuhanzikazi w'umuhanga wubakiye umuziki kuri gakondo yo muri Mali


Umunya-Mali Oumuo yitwaje abaririmbyi bamufashije no gukaraga umubyimba


Igikomangoma Dina Mired cyo muri Jordan [Wambaye isaha ku kuboko]



Umuhanzikazi Neema Rehema yaririmbye afasha mu miririmbire Nirere Shanel ahabwa umwanya nawe aririmba indirimbo ye yise "Ihorere"





Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba [Uri hagati] mu gitaramo cyaririmbyemo Nirere Shanel n'Umunya-Mali Oumuo



Clement umuhanga kuri gitari yacurangiye Nirere Shanel

Umuhanzikazi Nirere Shanel yaririmbye indirimbo "Atura" aherutse gusohora n'izindi


Daniel Bangura wo muri Sierra Leone yatanze ibyishimo muri iki gitaramo

Claris Motho wo muri RDC yishimiwe muri iki gitaramo

Yacurangiwe n'abasore b'abahanga mu muziki

Anita Pendo wari uyoboye iki gitaramo yanyuzagamo akabyina bikizihira benshi

Dr Agnes Binagwaho Umuyobozi wa Kaminuza y'ubuvuzi ya UGHE

AMAFOTO: Ruzindana Eric-InyaRwanda.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND