RFL
Kigali

Iyzo Pro yasinye amasezerano y'imyaka itanu n'umuvandimwe we winjiye mu muziki

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:8/11/2019 15:36
0


Umuvandimwe wa Producer Iyzo Tumaini Leonard yinjiye mu muziki bahita bahasinyana amasezerano yo gukorana mu gihe cy’imyaka itanu.



Iyzo Pro ni umwe mu batunganya umuziki bafite ubuhanga budashikikanywaho, bitewe n’indirimbo zakunzwe yagiye akora zirimo Mpfumbata ya “Urban Boys”, “Yambi” ya Amalon, “Komeza Unyirebere” ya Charlu na Nina n’izindi nyinshi.

Kuri ubu akorera muri studio ya Country Records ya Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja mu muziki.

Iyzo yatangarije INYARWANDA ko mukuru we witwa Tumaini Leonard nawe yamaze kwinjira mu muziki aho yahereye ku ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise “Ni Ku bw’Ubuntu.”

Iyzo yavuze ko nubwo Tumaini ari umuvandimwe basinye amasezerano y’imyaka itanu aho azajya amutunganyiriza indirimbo akanamufasha no mu bindi byo se umuhanzi yakenera.

Tumaini wahereye ku ndirimbo yo guhimbaza Imana ngo ntabwo ari zo azajya yibandaho gusa, ahubwo azakora nku nsanganyamatsiko zitandukanye.

UMVA INDIRIMBO YA MBERE YA TUMAINI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND