Perezida Paul Kagame yahuye n'abaganga barenga 800 baturutse mu gihugu cyose bagirana ikiganiro kirambuye cyabereye muri Kigali muri Intare Conference Arena kuri uyu wa Kane tariki 07 Ugushyingo 2019. Yagarutse ku kuba abaganga bakwiye gutanga serivisi nziza ananenga imwe mu mikorere yabo.
Iyi
nama "Medical Doctors Meet The President" yari iri mu rwego rwo kuganira ku
ruhare rw’abaganga mu guteza imbere igihugu. Abaganga bagaragarije Umukuru
w’Igihugu bimwe mu bibazo bagenda bahura nabyo bibanda cyane kuri bimwe mu
bikoresho badafite birimo imodoka, bije (budget) ntoya n’ibindi.
Mu byo yagarutseho, Umukuru w’igihugu yavuze ko uko
byagenda kose ibyo babura bitarimo no gutanga serivisi nziza ku babagana aho
bakoresha ikimenyane. Ati “Mbwira nawe, minisitiri runaka yinjiye mu ivuriro, abaganga bose barahuruye basize abarwayi na ba bandi
bashaka ubufasha bwihuse babuze umuganga n’umwe kuko bose bagiye kuvura minister
warwaye urutoki bakirirwa inyuma ye umunsi wose, ibyo nabyo se ni byo mwiga mu
mwuga cyangwa ni byo ahandi bababwiye gukora? Ibyo bibaho ndabizi, bihuriye he se
na budget ? Si ibyo gusa.
Perezida Paul Kagame yanze abaganga bakoresha ikimenyane mu kuvura abarwayi
Yakomeje agira ati "Umuntu
runaka agize ikibazo, wenda agize impanuka yoroheje agiye mu bitaro runaka
arahageze, abaganga bati eeh ni uwa kanaka!!! Ugasanga abaganga bose barahuruye
n’iyonka baje kuvura umuntu akantu koroheje kuko ari uwa kanaka, kuki mubikora?
Ibi se nabyo bihuriye he no kutagira imodoka na budget mwahoze muvuga? Mukeneye amafaranga
angahe kugira ngo muhindure ibi bintu?
No
kohereza abantu kwivuriza hanze koko hakabamo ikimenyane? Bakabanza kumbaza
niba nemera ko bagenda? Niba muganga yabonye ko ari ngombwa kujyayo njyewe
ndanga nka nde? Ese niba iki kibazo kingezeho, ubu hariho bingahe biba ntazi? Ibi se
nabyo bisaba budget? Bisaba imodoka mwahoze musaba? Bisaba se ibikoresho
bidahagije mwahoze musaba? Ese mutegereje iki ngo mukosore ibi bintu?”
Kugeza ubu umubare w’abaganga mu bitaro bya Leta n’ibyigenga ni 1,464. Abaganga basanzwe (General Practitioners) ni 751 ndetse n’abaganga b’inzobere 504. Hari kandi abaganga bari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza bimenyereza umwuga mu bitaro bagera kuri 209. Ibyo bigaragaza ko mu gihugu cyose hari umuganga umwe ku baturage 8,197.
Tom Close yasusurukije abaganga bitabiriye iki kiganiroNyuma y'ikiganiro bagiranye n'Umukuru w'Igihugu bafashe ifoto y'urwibutsoAMAFOTO: Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO