Dr Jen Gunter ni umuganga w'inzobere mu by'indwara zibasira abagore muri Amerika no muri Canada afite ubunararibonye bw'imyaka 25. Ni impirimbanyi ikomeye y'uburenganzira bw'abagore, bamwe bamwita umuganga uba kuri Twitter.
Icyitonderwa: Iyi nkuru irimo amagambo adakoreshwa kenshi mu biganiro/inyandiko rusange
Vuba aha Dr Jen Gunter aherutse guhagurukira kurwanya umwe mu mico ikomoka mu Bushinwa yo gushyira
utubuye bita 'jage eggs' mu gitsina bivugwa ko bigira akamaro ku gitsina
cy'umugore n'imikorere yacyo.
Igitabo
aheruka kwandika yise 'The Vagina Bible' ubu kiri mu biri kugurwa cyane mu
bihugu byinshi, kirimo ibyo umuntu yakora, inama n'ibindi byo gufasha abagore
kwita ku buzima bwabo.
Ibi ni bimwe mu bintu bitanu Gunter yumva ko buri
wese w'igitsina gore akwiye kumenya.
Ugomba kumenya igitsina cyawe uhereye inyuma: Igitsina
cy'umugore ni imbere muri cyo, ni umutsi uremye nk'umuyoboro uhuza nyababyeyi
no hanze. Icyo ubona hanze, igice gikora ku myenda yawe ni uruhu rw'inyuma.
Madamu Gunger avuga ko ari ingenzi cyane kumenya no gukoresha amazina nyayo, ntihakoreshwe amazina yo kwitirira. Ati: "Mu gihe udashobora kuvuga ijambo igituba cyangwa imishino, biba ari nk'aho ibyo bintu bikojeje isoni cyangwa ari bibi".
Avuga
ko ijambo "pudenda" rikoreshwa n'abaganga bashaka kuvuga igice cy'inyuma
cy'igitsina cy'umugore rikomoka ku ijambo "pudet" ry'ikiratini
risobanuye "igiteye isoni".
Gunter
atekereza ko gukoresha amagambo nk'aya bitesha agaciro umubiri w'umugore ariko
kandi bikanabagiraho ingaruka kuko abenshi batabasha gusobanura neza mu magambo
nyayo ikibazo bafite ngo bavurwe bikwiye.
Igitsina cy'umugore kiriyoza ubwacyo: Gunter avuga ko mu myaka
10 ishize yagiye abona abagore bazana indi mico, benshi bagenda bemera ko
bakeneye gukoresha imiti inyuranye ngo bahumuze igitsina cyabo.
Muri Amerika ya ruguru, hejuru ya 57% by'abagore bagiye bakoresha iyo miti mu gitsina cyabo umwaka ushize. Benshi bakavuga ko bagiye babishishikarizwa n'abo bahuza ibitsina.
Ariko Gunter avuga ko nta mpamvu n'imwe yo gushyira icyo aricyo cyose mu gitsina ngo uri kucyoza. Ati: "Ni urugingo rwisukura".
Abuza cyane cyane abakoresha ibikoresho bita 'douches' boza imbere mu gitsina. Ati: "Ni igituba, ntabwo ari igikombe. Biriya bikoresho ni nk'itabi mu gitsina cyawe".
Amazi
nayo ubwayo ashobora kwangiza gahunda karemano yo kwisukura, bikaba byagutera
indwara zirimo 'infections' mu gitsina.
Kotesha
igitsina (steaming) n'ibindi bamwe muri iki gihe bakora cyangwa batekereza
gukora ngo ni bibi cyane kuko bishobora no kugutwika.
Igice
cy'inyuma cyo gishobora gusukurwa igihe biri ngombwa nk'uko n'umubiri usukurwa
n'amazi n'isabune.
Mu
gihe cyo gucura imbyaro mu gihe imisemburo ituma umuntu yumagara akumva
atamerewe neza ngo ni byiza gukoresha ibintu nka coconut cyangwa amavuta ya
olive mu kwisukura.
Uturemangingo
two mu gitsina ngo twihindura buri masaha 96, guhinduka kwihuse kurusha ku bindi
bice byose by'uruhu, bityo ngo gukira birihuta.
Igitsina cyawe ni nk'ubusitani: Igitsina cy'umugore muri rusange kigira za bacterie 'nziza' zigifasha kugumana ubuzima bwiza.
Izo 'microbes' ntoya cyane ngo ni nk'ubusitani
burimo za bacteries bikora zirinda ubuzima bw'igitsina nk'uko Gunter abivuga.
Utwo
dukoko dukora ibintu bituma mu gitisina habamo 'acides' zihagarika izindi
'bacterie' mbi ngo ntizihagere ndetse bigatuma hahorana ububobere.
Niyo
mpamvu gushyira mu gitsina ibirwanya izi 'bacterie' ari bibi - ni byiza ko
haguma uburinganire muri izi 'bacterie'.
4 Hari
impamvu insya ziri hariya
Gunter
yabonye kandi abagore benshi muri iki gihe ngo bakunze kwikiza insya zose.
Ibi ngo ni ukwima aho kuba udukoko duto cyane tuzibamo, bigashyira mu kaga ubuzima bw'igitsina. Ati: "Iyo uzogoshe uba uteza ibibazo uruhu, tujya tubona abitemye, abarwaye ku ruhu, abagize 'infections' kubera kuzogosha".
Ntavuga
ko abantu bazireka zikaba ibihuru, ahubwo ko mu kuzogosha umuntu yakwirinda
gutema mu buryo bwimbitse bugera neza neza aho zimerera.
Hejuru y'ibi, Gunter abwira abantu guhitamo ariko bafite amakuru. Ati: "Insya zifite umumaro, ni nk'umupaka umubiri washyize hariya wo kurinda uruhu.
"Zishobora
kandi kuba zigira umumaro mu byiyumvo by'imibonano kuko buri rumwe muri zo
ruteye ku karemangingo kagize igitsina, niyo mpamvu kuzogosha bibabaza".
Gusaza bigira ingaruka ku gitsina: Nyuma y'imyaka
umuntu amara mu mihango yenda no kubyara, udusabo tw'intanga ngore turekera aho
gukora amagi n'imihango igahagarara.
Imisemburo yatumaga umugore aba mu burumbuke
iragabanuka bikomeye, imisemburo yitwa oestrogen by'umwuhariko. Ibi bigira ingaruka
ku gituba n'imishino y'inyuma.
Ibi byombi byahoraga bibobereye kubera imikorere y'umubiri bishobora kumagara,
bigatera uburibwe mu gihe cy'imibonano kuko nta bubobere.
Ibi bitera agahinda abagore, Gunter avuga ko abaganga bashobora kubafasha. Hari n'abandi babishobora bifashishije imiti itera ububobere. Agira ati: "Ndumva ibi abagore bakwiye kubimenya, nta mpamvu yo kubabara".
Hari
ibivugwa (bidashingiye ku bushakashatsi) ko gukora imibonano mpuzabitsina cyane
bituma ibintu bikomeza kugenda neza, ariko imibonano myinshi ishobora gutera
'infections' ku gitsina.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO